Ngoma: Abangavu babyariye iwabo bagowe n’ubuzima babayemo kubera imiryango yabo.

Abangavu babyariye iwabo baravuga ko ubuzima babayemo bugoye kuko imiryango yabo yabirukanye ku buryo bamwe muri bo bikodeshereza inzu babamo ndetse bakanabona ibyo barya barinze guhingiriza. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibibazo by’abo bangavu biri gusesengurwa kugira ngo bihabwe umurongo bikemuke burundu.

kwamamaza

Iradukunda Josiane ari mu kigero cy’ubwangavu yatewe inda itateganyijwe afite imyaka 13. Avuga ko cyo kimwe na bagenzi be bo mu murenge wa Gashanda wo mu karere ka Ngoma, bamaze guterwa inda imiryango yabo yahise ibirukana, batangira kubaho ubuzima bwo gucumbika.

Uwimpuhwe Fillette nawe yatewe inda itateganyijwe afite imyaka 15 y’amavuko. Avuga ko we na mugenzi we ubuzima bwabo bwabaye bubi cyane bamaze kubyara kuko babonaga ibyo kurya babanje kujya guhingira abandi (guhingiriza).

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star amarira abunga mu maso, bavuga ko baterwa agahinda  n’inzu bacumbitsemo kuko  bo n’urubyaro rwabo batoroherwa n’imbeho.

 Josiane ati: “Iyo nabonye aho mpingira 500 nuko nkabona uko ngurira umwana wanjye isabune n’imyenda. Kandi iyo ntayabonye ndabyihorera. Ubuyobozi bwanjye burabizi, ndetse na social(ushinzwe imibereho myiza) wacu arabizi ariko nayo mafaranga yo gufasha yaje bayaha abandi, njyewe ntabwo mbasha kuyabona.”

Fillete yunze murye, ati: “sindamurega kuri RIB ariko abayobozi nka Social na Gitifu baramuzi. Mu rugo ntabwo mbayo kuko baranyanze, baranyirukanye  nuko ndagenda ndicumbikira. Kuyibamo ntibiba byoroshye kuko ntikoze neza,haba harimo imbeho kandi akana karacyari gatoya kamaze ukwezi kandi simbasha kubona uko ngura ibikoresho kugira ngo njye ngafubika none imbeho idusangamo ikatwiciramo, mbese aba ari ibibazo .”

 Aba bana barera abandi bana bavuga ko ubuzima babayemo n’urubyaro rwabo busharira, bityo bacyeneye ubufasha. Bavuga ko babayeho mu buzima bubagoye  kuko hari ababima akazi  ngo ni uko bakiri bato. Barasaba leta kubabonera aho bakinga umusaya ndetse bakanahabwa ibibatunga.

Josiane, ati: “ ndashaka uko nazajya mbona iyo sabune y’umwana.” Fillette nawe ati: “Ndasaba leta ko yamfasha nkabona aho kuba kuko mu rugo ntabwo bamfasha ariko n’ubundi nabo nta bushobozi bafite.”

Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, avuga ko abana batewe inda bakiri bato bikabaviramo kubyara imburagihe ndetse n’imiryango yabo ikabirukana bagatangira kubaho nabi,ibibazo byabo birimo gucyemurwa muri iki cyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati: “Ntabwo twabirengagije abo bana babyaye batagejeje imyaka. Icyo dukomeje gukora ni ukubashaka abo badafite amacumbi, abafite abana badafite icyo kubaha kandi nkatwe ubuyobozi hari uruhare tuzashyiraho kugira ngo bariya bana bagire ubuzima bwiza.”

Imibare igaragaza ko mu karere ka Ngoma abana babyariye iwabo batarageza imyaka y’ubukure(abafite munsi y’imyaka  17 y’amavuko) mu 2021 bari 222 naho muri uyu mwaka w’ 2022 bamaze kuba 159.

Muri aba bana harimo abasaba guhabwa ubutabera ariko hakaba harimo n’abavuga ko batafungisha ababateye inda kuko n’ubundi iyo bafunzwe nta nyungu babibonamo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Sep 23, 2022 - 13:25