Gatsibo: Baranenga Abaganga bagize uruhare mu kwica abahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo ndetse n'abafite abaganga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baranenga abanganga bishoye muri Jenoside aho bagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Kiziguro, bakabajugunya mu rwobo rwa Kiziguro.

kwamamaza

Abaganga barindwi bakoraga ku bitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo n'ibigo nderabuzima bishamikiye kuri ibyo bitaro, nibo bibukwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya bwa Ngabonziza Antoine wari umuganga akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura uko bamwe mu baganga bakoranaga bagize uruhare mu iyicwa ry'abatutsi kuri Kiliziya ya Kiziguro ndetse n'abajugunywe mu cyobo cya Kiziguro.

Yagize ati:" No mu bitaro bya Kiziguro naho harimo abaganga babaye interahamwe bica abantu. Urugero: hari uwitwa Rwamakuba Emmanuel yari assistant medicale hano, yabaga ari kuri uriya mwobo mwumva n'umuhoro. Icyo yarashinjwe ni uko uje yahitaga atema ahirikiramo."

Bamwe mu baturage bo mur'aka karere ndetse n'abafite ababo bari abaganga ku bitaro bya Kiziguro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,banenga bamwe mu baganga bakoze Jenoside bakica abarwayi ndetse n'abaganga bagenzi babo. Bavuga ko nta bumuntu bari bafite.

Umwe yagize ati:" Ni uko ari abaganga basana ubuzima bakwiye gukomeza bagasana ubuzima bw'abantu, ntibongere gutekereza kwica bagenzi babo."

Undi ati:" icyo mbona cyiza kiriho ni uko kwibuka bigira icyo byigisha. Birigisha kugira ngo ibi bintu bitazasubira."

Perezida wa IBUKA mu karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepo, avuga ko bibabaje kuba abaganga bagakwiye gutanga ubuzima barakoze Jenoside bakavutsa ubuzima abo bari bashinzwe kuvura n'abo bakoranaga.

Asaba abaganga b'ubu kurangwa n'urukundo no gusigasira ubumwe n'ubwiyunge.

Ati:" Uyu munsi nk'abaganga ni umunsi wo kongera gusubiza amaso inyuma, tugafata ingamba zidahinduka, tugashyigikira Leta y'u Rwanda mu mugambi wayo wo kuvuga ngo 'jenoside ntizongere ukundi.' Hari imvugo iivugango icyiza abantu baragiharanira. Nitudafata ingamba aho dukorera, mu biro niyo twaba turi babiri, tugashyiraho umurongo uvuga ngo 'Nta macakubiri akwiye kuturanga'. Dushyire imbaraga hamwe, twubake ubumwe."

Mu rwego rwo kuba hafi no gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ibitaro bya Kiziguro, uyu mwaka 2025 baremeye imiryango ibiri,harimo uwo mu murenge wa KIZIGURO washumbushijwe ndetse n'undi muryango wo mu murenge wa RWIMBOGO.

@Djamali Habarurema/ Isango Star- Gatsibo.

 May 30, 2025 - 15:24