Gatsibo: Abivuriza ku bitaro bya Kiziguro bahangayikishijwe n’ubucucike buri aho abayeyi babyarira.

Abivuriza ku bitaro bya Kiziguro mur’aka karere baravuga ko bahangayikishijwe n'ubucucike bugaragara mu nzu y'ababyeyi buterwa n'umubare mucye w'ibitanda. Bavuga ko usanga ababyeyi babiri baryama ku gitanda kimwe. Basaba ko inzu y’ababyeyi yagurwa ikaba nini ikabasha kwakira abagana ibitaro. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko icyo kibazo cy’ubucucike mu bitaro bya Kiziguro kizwi kandi cyaganiriweho na Minisiteri y'ubuzima,bityo harigushakwa igisubizo.

kwamamaza

Umwe mu barwayi umunyamakuru w’Isango Star yasanze muri ibi bitaro bya Kiziguro yagaragaje ikibazo  cy’ubucucike kiri muri ibi bitaro, by’umwihariko mu nzu y’aho ababyeyi babyarira izwi nka Materinite.

Avuga ko iyo ababyeyi baje kuhabyarira babura ibitanda, bigatuma ababyeyi basabwa kurarana ku gitanda kimwe kandi batarakira.

Yagize ati: “hari ubucucike bw’abantu benshi nicyo kibazo tuhabona. Abarwayi baba benshi cyane bakabagerekeranya kandi batarakira, ubwo rero nicyo kibazo gihari.”

Avuga ko ibyo byiyongeraho n’abarwaza babo babura aho baryama, bikabasaba kurara hanze mu mbeho, Ati: “ikindi ni abarwaza batagira aho baryama.”

Iragena Zana; umuforomo mu bitaro bya Kiziguro ukora muri serivise z’ubuzima bw’umubyeyi, nawe ashimangira ko mur’ibi bitaro harimo umubare muto w’ibitanda ariko biterwa n’inzu y’ababyeyi nto, ari nabyo biba intandaro yo gusaba ko ababyeyi babiri baryamishwa ku gitanda kimwe.

Asaba ko bakubakirwa inzu nini y’ababyeyi kuko bibangama kuryamisha ababyeyi babiri ku gitanda kimwe.

Ati: “ibitanda dufite byakabonetse ariko inyubako ni ntoya. Biba ngombwa ko hari abo turyamishanya kugira ngo tubone uko twakira abandi.”

“ turasaba inyubako ihagije, ijyanye n’igihe.”

Ikibazo cy’inzu nto y’ababyeyi ku bitaro bya Kiziguro itabasha kwakira ababyeyi baza bagana ibitaro,cyemezwa kandi na Nkurunziza Zachie; umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ibi bitaro aho avuga ko n’ibitanda bahawe byo gushyiramo byabuze aho bijya bishyirwa mu zindi zerivise.

Ati: “Hari ibyagiye mu yandi maserivise, wenda kikaba kigenewe maternite ariko tkagishyira aho babagira cyangwa muri medicine interne kugira ngo bibe byakoreshwa muri ubwo buryo.”

“ Ariko tubonye inyubako yagutse ibyo bitanda byadufasha, cyane ko  ari ibyakira ababyeyi.”

Gasana Richard; Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, avuga ko mu bihe bya mbere inzu  y’ababyeyi yo ku bitaro bya Kiziguro yari nto cyane biba ngombwa ko yagurwa. Avuga ko nyuma byaje kugaragara ko  hakirirwa umubare munini w’ababyeyi baza kuhabyarira.

Icyakora atanga icyizere ko hari gukusanywa amafaranga yo kuhubaka inzu yihariye y’ababyeyi kugira ngo bagabanye icyo kibazo cy’ubucucike.

Ati: “Ngira ngo murabizi mwese ko yari ntoya cyane kurusha uko imeze uyu munsi. Kuba rero yaragutse, ikaba yabaye ntoya birumvikana kuko aho kuhagurira ikibanza kirahari…twavuga nye na Minisante kuko turashaka kubaka inzu yihariye ya maternite ariko amafaranga aracyegeranwa, ubwo ni ukureba uburyo twaba dukoresha hariya mugihe ubwo bushobozi nabwo buri gushakishwa.”

Ubusanzwe ibitaro bya Kiziguro byakira abarwayi baturuka mu bigo nderabuzima 11 byo mu karere ka Gatsibo ndetse n’abaturuka mu mirenge ya Karangazi mu karere ka Nyagatare na Murundi mu karere ka Kayonza.

Kugira ngo hubakwe inzu y’ababyeyi yabasha kwakira umubare w’ababyeyi baje kubyarira ku bitaro bya Kiziguro  birasaba amafaranga y’u Rwanda asaba miliyari.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Apr 10, 2023 - 13:59