Gatsibo: Abayobozi biyemeje gushyira mu bikorwa ibyavuye mu mushyikirano

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko inama y'igihugu y'umushyikirano yabaye umwanya wo kwibutswa inshingano zabo za buri munsi zo gukorera abaturage, bityo ngo bagiye kuyibyaza umusaruro bafasha abaturage kuzamura imibereho myiza yabo n'iterambere.

kwamamaza

Bagendeye ku byagarutsweho mu nama y'igihugu y'umushyikirano ku nshuro ya 19, birimo ibyo guteza imbere abaturage bashinzwe kuyobora, Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge mu karere ka Gatsibo hari site ku rwego rw'intara y'Iburasirazuba, bavuga ko impanuro z'umukuru w'igihugu, bazazigenderaho ndetse banazifashishe bafasha abaturage gutera imbere ndetse no kuzamura imibereho myiza yabo dore ko hariya baba babegereye.

Rugengamanzi Steven Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gitoki ati "tugiye gukora ibintu mu buryo butandukanye ntabwo ari ukubijyana gahoro, ni ukwihuta, icyo ufitiye ubushobozi gikore, nitwanga kubikora hari undi uzaza kubikora kandi naza kubikora ashobora kuzabikora mu buryo butanoze, duhaguruke dufatane urunana iterambere ry'umuturage turyihutishe n'igihugu muri rusange".      

Mu murongo wo gufasha abaturage b'akarere ka Gatsibo guhindura imibereho myiza n'iterambere ryabo, Umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Sekanyange Jean Leonard, avuga ko nk'akarere bagiye gufatanya n'abayobozi b'inzego z'ibanze, kubasha gushyira mu bikorwa ibyavugiwe mu nama y'igihugu y'umushyikirano kandi ko bizeye ko n'abaturage ubwabo nabo bazabafasha.

Ati "abaturage b'akarere ka Gatsibo barumva kandi baranakora ibikorwa byabo birigaragaza, icyo tugiye kubafasha twe nk'abayobozi ni ukubaba hafi tukajya inama nabo ku buryo ibyo bakora  babikora neza, abahinga bagahinga mu buryo bugezweho, icyo twifuza nuko bongera umusaruro, umworozi umukamo ukiyongera ni nabwo tuzihaza mu biribwa".    

Abagera kuri 300 baturutse mu byiciro bitandukanye mu karere ka Gatsibo nibo bitabiriye inama y'igihugu y'umushyikirano ku nshuro ya 19.

Bimwe mu bibazo abaturage basabye ko bicyemurwa, harimo icyo gutunganya igishanga cya Walufu na Kabeza byose bifite ubuso busaga hegitari 1000, bakaba baremerewe ko ibyo bishanga bigiye gutunganywa vuba.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Gatsibo

 Jan 26, 2024 - 10:12