
Gasogi United yigishijwe itandukaniro ryo mu kibuga no hanze y'ikibuga
Feb 4, 2026 - 23:29
APR FC yatsinze Gasogi United mu mukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026, mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium
kwamamaza
Uyu mukino waranzwe no kwiharira umupira cyane kuruhande rwa APR FC watangiye ikipe ya Gitinyiro idafite bamwe mu bakinnnyi bayo barimo Ssekiganda na Niyomugano Claude kubera bari bujuje amakarita atatu y'umuhondo gusa icyuho cyabo nticyakoze iyi kipe mu nkokora kuko bidatinze ku munota wa 11, Hakim Kiwanuka yafunguye amazamu nyuma aho yacenze ba myugariro ba gasogi united batangiye umukino badahuza mu mikinire yabo maze ubundi atera ishoti riruhukira mu nshundura, nyuma yubwo buryo ikipe ya APR FC ntiyahagaze koswa igitutu ikipe ya Gasogi United.

Ikipe ya Gasogi united itabonye uburyo bwinshi mu mukino yagerageje amahirwe y'igitego ku buryo bwa Muderi Akbar yarekuye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina riri mu izamu ariko birangira Ishimwe Pierre awukozeho ukubita ipoto uvamo. Ba myugariro ba Gasogi United bakomeje gukora amakosa yashoboraga gutuma itsindwa igitego cya kabiri ariko Ndagijimana Leandre agatabara, gusa ibi ntibyatinze kuko ku munota wa 37" APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Memel Dao nyuma yaho nubundi umuzamu yarakuyemo umupira akabura umufasha birangira umupira ugiye mu rucundura igice cya mbere gisozwa APR FC itsinze ibitego 2-0 bwa Gasogi United.

Igice cya kabiri Gasogi United yatangiranye impinduka mu kibuga havamo Kokoete Udo, Elysee na Muhindo Collin hajyamo Bizimana Didier, Hakizimana Adolphe na Byiringiro Thierry, nyuma y'iminota mike ikipe ya APR FC yabone ikarita itukura ku munota wa 57" yahawe Dauda Yussif ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Gasogi United, umutoza Taleb yakoze impinduka Ku munota wa 73" APR FC havamo William Togui hajyamo Ngabonziza Pacifique, izi mpinduka zatanze umusaruro kuko Djibril Ouattara yatsinze igitego cya 3 kuri penaliti lu munota wa 75" ayishyira mu izamu, Umukino unarangira gutyo APR FC itsinze Gasogi United ibitego 3-0, ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 36 aho imaze gukina imikino 17 isigaje umukino umwe wikirarane izahuramo na Al hilal.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


