Australia yisubije umudali wa Zahabu muri TTT Mixed Relay

Ikipe y’Igihugu ya Australia yongeye kwigaragaza mu isiganwa rya Team Time Trial Mixed Relay rya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho yatwaye umudali wa Zahabu nyuma yo gukoresha iminota 54 n’amasegonda 3 ku ntera y’ibilometero 41,8.

kwamamaza

Australia yatsinze isiganwa ryakiniwe i Kigali, irusha u Bufaransa amasegonda atanu, mu gihe u Busuwisi bwasoje ku mwanya wa gatatu burushijwe amasegonda 18.

U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 11

Ikipe y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa 11 mu makipe 15 yari yitabiriye, iba iya kabiri muri Afurika inyuma ya Ethiopia (yasoje ku mwanya wa 10).

Byukusenge Patrick na Nkundabera Eric nibo babariwqwe ibihe ku ruhande rw’abahungu bakoresheje iminota 29,20, mu gihe ku ruhande rw’abakobwa ari Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette nyuma y’uko Ingabire Diane yari yasigaye inyuma.

Mu 2024, i Zurich, Australia niyo yari yatwaye umudali wa Zahabu mu isiganwa nk'iri, ikurikirwa n’u Budage n’u Butaliyani. U Rwanda rukaba rwari rwasoreje ku mwanya wa 17 mu makipe 20.

Team Time Trial Mixed Relay yatangiye gukinwa kuva mu 2019, ikinwa n’abakinnyi batandatu (abagabo batatu n’abagore batatu). Abagabo ni bo babanza gukora intera, barangije abakinnyi b’abagore na bo bahita bakomeza. Hanyuma ibihe by’umukinnyi wa kabiri mu bagore bikaba ari byo bifatwa nk’ibihe by’ikipe.

Dore amwe mu mafoto yaranze isiganwa ku munsi wa kane:

 Sep 24, 2025 - 18:51