Rayon Sports na APR FC zigiye guhabwa miliyoni 140 RWF mu kwitegura imikino nyafurika

Amakipe ya Rayon Sports na APR FC agiye guhabwa amafaranga agera kuri miliyoni 140 z’Amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

kwamamaza

Ni inkunga itangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), aho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Nyakanga 2025, yatangaje ko buri kipe izitabira ayo marushanwa agereranywa n’aya Champions League cyangwa Confederation Cup, izajya ihabwa ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika, bingana n’asaga miliyoni 139 z’amafaranga y’u Rwanda, hakurikijwe uko isoko rihagaze.

Ni umwanzuro mushya wemejwe na CAF nyuma yo kongera amafaranga yari asanzwe atangwa ku makipe yitabira amarushanwa Nyafurika. Mbere, buri kipe yahabwaga ibihumbi 50 by’Amadolari, ariko ubu ayo mafaranga yikubye kabiri.

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro umwaka ushize na Dr. Patrice Motsepe, Perezida wa CAF, mu rwego rwo gufasha amakipe kwitegura neza aya marushanwa ndetse no kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.

Mu Rwanda, APR FC ni yo izahagararira igihugu muri CAF Champions League nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro. Rayon Sports yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro no gusoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri.

@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali.

 Jul 5, 2025 - 22:46