
#UCI25: Abakobwa 35 muri 85 bahatanye mu batarengeje imyaka 23, nibo basoje isiganwa ryegukanwe na Gery Célia
Sep 25, 2025 - 17:44
Mu bakinnyi 86 bari biteguye guhatana mu isiganwa ryo mu muhanda ry’abakobwa batarengeje imyaka 23, 85 nibo baritangiye ariko 35 binyine nibo babashije kurisoza. Abakinnyi 50 ntibabashije gusoza, barimo Abanyarwandakazi bane: Iragena Charlotte, Ntakirutimana Martha, Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazilla.
kwamamaza
Umufaransakazi Gery Célia ni we wegukanye umudali wa Zahabu, asoza isiganwa ry’ibilometero 119,3 mu masaha atatu, iminota 24 n’amasegonda 26. Yasoje imbere ya Chladonová Viktória wo muri Slovakia amusize amasegonda abiri, naho Blasi Paula wo muri Espagne aba uwa gatatu asizwe na amasegonda 12.
Uwasoje ku mwanya wa kane n'uwa gatanu basoreje rimwe na Paula, kuko nabo basizwe amasegonda 12.
Iri siganwa ryari indya kurye ryatangiye kugenda rihindura isura mu bilometero bya nyuma, aho abakinnyi bose bagendaga bashyiramo imbaraga bashaka kuyobora igikundi ariko kikongera kikabafata.
Mu bilometero 20 bya nyuma, isiganwa ryari riyobowe na batatu barimo Gery Célia na Chladonová Viktória, bafata Mul Malwina wo muri Pologne wari wabasize amasegonda agera kuri 47.

Naho mu bilometero bibiri bya nyuma, Bunel Marion w’u Bufaransa yagerageje gusiga abandi igihe barimo kuzamuka mu muhanda w’amabuye wo kwa Mignonne. Gusa, ibi ntibyatinze kuko abandi bahise bamusatira.
Bunel; Umufaransakazi wasoje ku mwanya wa gatanu, yagerageje kuza imbere ariko mugenzi we Célia n'umunya-Slovakia Paula baramusatira, bamusiga ubwo bazamukaga berekeza kuri Kigali Convention Centre.
Nta Munyarwanda wasoje irushanwa!
Abanyarwandakazi bose bane bari batangiye isiganwa ntibasoje. Ntakirutimana Martha yasezeye akiri mu gice cya gatandatu cy’isiganwa, mugihe Iragena Charlotte yari yahagaze ku gice cya kane.

Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazilla bakomeje guhatana ariko nabo baza kuva mu irushanwa mu byiciro byo hagati, mbere y’uko hagera ku bilometero bya nyuma.
Dore amwe mu mafoto yaranze isiganwa ryo ku munsi wa gatanu:



























kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


