
Sir Alex Ferguson yajyanwe mu bitaro igitaraganya mbere y’umukino ukomeye wa Manchester United na Liverpool
May 3, 2026 - 20:29
Uwahoze ari umutoza wa Manchester United yajyanwe mu bitaro byigitaraganya, atarebye umukino wa Manchester United na liverpool
kwamamaza
Uwahoze ari umutoza wa Manchester United Sir Alex Ferguson, imyaka myinshi akayihesha ibikombe byinshi bitandukanye, yajyanwe mu bitaro igitaraganya ku mugoroba wo kuri iki cyumweru wabereyeho umukino ukomeye wahuje Manchester united na Liverpool FC, ni mbere yuko uyu mukino utangira.
Amakuru aturuka hafi y’umuryango we avuga ko uyu musaza w’imyaka irenga 80 yajyanywe kwa muganga nyuma yo kumva atameze neza mu buryo butunguranye. Nubwo hatatangajwe byinshi ku burwayi bwe, abari hafi ye bemeza ko yahise yitabwaho n’abaganga kandi ari gukurikiranwa bya hafi.
uyu mukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi hose, by’umwihariko abakunzi ba Manchester United, wabaye mu gihe benshi bari bafite impungenge ku buzima bwa Ferguson, wafashije iyi kipe kugera ku rwego rwo hejuru mu mateka yayo, ubuyobozi bwa Manchester United bwihutiye gutangaza ko bushyigikiye Ferguson n’umuryango we, bunasaba abafana gukomeza kumusengera
Ku rundi ruhande, amakuru aturuka mu bitaro aratanga icyizere ko ubuzima bwe bugenda numera neza nubwo agikeneye gukurikiranwa ngo amere neza cyane kurushaho
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


