Gako: Ba Ofisiye basoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda (Amafoto)

Mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera hari kubera umuhango wo gutanga Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ku ba Ofisiye 81 basoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) mu mwaka wa 2025.

kwamamaza

Abasoje amasomo barimo 20 bafite ipeti rya Lieutenant bize Ubuvuzi n'abagera kuri 61 bafite ipeti rya Sous-Lieutenant bize ibijyanye n'Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu.

Ababyeyi, abavandimwe n'inshuti za ba Ofisiye basoje amasomo baserutse mu gikorwa cyo kubashyigikira no kwishimana na bo mu gihe bakira impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza y'u Rwanda.

Abitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza y'u Rwanda kuri ba Ofisiye bari gutaramirwa n'abagize RDF Military Band binyuze mu ndirimbo zinyuranye zirimo iz'abahanzi bo mu Rwanda n'abo hanze.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yashimye umuhate w'abanyeshuri basoje amasomo yabo.

Yagize ati "Aba bakobwa n’abahungu bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu masomo yabo. Bafite ubumenyi burimo ubusanzwe n’ubwa gisirikare ndetse bashobora guhangana n’ibibazo byugarije sosiyete.''

Umuhango wo gutanga Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza y'u Rwanda kuri ba Ofisiye mu Ngabo z'u Rwanda witabiriwe n'abayobozi bakuru muri RDF, abo mu zindi nzego z'umutekano n'iza Leta.

Barimo Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Pacifique Kayigamba Kabanda na Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph.

 Aug 4, 2025 - 11:08