Gakenke-Mugunga:Bahangayikishijwe n’imvubu ziri kubangiriza imyaka.

Abaturage bo mu murenge wa Mugunga baravuga ko bahangayikishijwe n’imvubu zirikuzamukira mu mugezi wa Mukungwa zivuye muri Nyabarongo zikabonera imyaka ariko zangiza n’ ibindi bikorwa. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko kubufatanye na RDB, aba baturage bagiye kubarirwa imitungo yangijwe nizo mvubu bagahabwa ingurane.

kwamamaza

Abaturage bari guhura n’iki kibazo ni abo mu kagali ka Rutenderi mu murenge wa Mugunga, ho mu karere ka Gakenke. Umwe mu bahatuye yabwiye umunyamakuru w’Isango Star ko bahangayikishijwe n’imvubu ziri kuva mu mugezi wa Mukungwa ziturutse muri Nyabarongo zikabonera imyaka.

Ati: “Yaraje itsitsimura, irisha ibigori igakuraho! Ubwo rero dufite imbogamizi y’uko yabiriye kandi ntabwo tuzi uko yagiye.”

Undi ati: “ ntabwo nzi uko nzabaho kuko narindi kubarira iminsi y’ inzara ku rutoki, ko nyuma y’icyumweru cyangwa bibiri bishobora kugira icyo bitanga noneho nkazaba ndiguca agateja ariko byararangiye!”

”Cyaje ari cya rurimbura ku buryo dufite impungenge zuko gishobora no kuzaza mu mazu y’iwacu nabwo kikadukorera ibintu bidasanzwe.”

“tuba dufitew impungenge ndetse n’ubwoba, yewe ni imvubu izaburi munsi.”

Aba baturage bavuga ko izi mvubu ziri kubonera imyaka ndetse banafite impungenge z’uko hari abo zavutsa ubuzima, cyane ko abazibonye bemeza ko aba ari nini cyane.

Basaba ko bakishurwa imyaka yabo ziri kona kuko ariyo bari bitezeho amakiriro ndetse izi nyamaswa zikanasubizwa iyo ziri guturuka.

Umwe ati: “natwe twanahaburira n’ubuzima kuko ntawe uyirukana.”

Undi ati: “Turasaba umutekano , n’abayishinzwe bace inkoni izamba turebe uko twabaho, barebe uko batugira[kubafasha] kuko icyo gisimba ntiwarega umuturage kuko si icye. Urumva ko ni icya leta, niyo mpamvu twiyambaza ubuyobozi.”

“ n’ubundi ntawagikubita ngo agishobore kuko nabonye ari kinini cyane, gusa twakwishimira cyane ko bagitwaye.”

Nizeyimana JMV; Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, avuga ko iki kibazo cy’izi nyamaswa zirigusatira imyaka y’abaturage bakizi, ariko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere( RDB) bagiye kubabarira imyaka imaze kwangiza, ikagenerwa agaciro kugirango bayishyurwe.

Ati: “Turacyizi kandi twanakigejeje ku buyobozi bwa RDB kandi hateguwe gushaka umugenagaciro kugira ngo habarurwe ibyangijwe n’izo mvubu hanyuma abaturage bishyurwe. Ntabwo biragenga iki cyumweru bataraza, hanyuma barangiza tukihutisha gukurikirana ko bahabwa ingurane n’amafaranga.”

Ikibazo cy’imvubu ziva muri Nyabarongo zikanyura mu mugezi wa Mukungwa zikajya konera aba  baturagere, ubuyobozi buvuga ko byatewe n’amazi y’imigezi yabaye menshi akazitiza umurindi wo kubageraho.

Si ubwa mbere iki kibazo cy’imvubu kigaragazwa n’aba baturage, kuko mu myaka itanu ishize cyari yarabayeho.

Gusa ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko kubufanye n’izindi nzego bireba barigushaka igisubizo kirambye cyatuma zitongera kugera ku baturage.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star-Gakenke.

 Nov 24, 2022 - 14:54