Abaganga ntibishimiye icyemezo cya MINISANTE,barasaba ko uburenganzira bw’umukozi bwubahirizwa.

Bamwe mu baganga baravuga ko batishimiye iki cyemezo cya MINISANTE ndetse bagasaba ko nabo bahabwa uburenganzira nk’abandi bakozi. Ni mu gihe impuzamasendika y’abakozi mu Rwanda ivuga ko ibi bidakwiye ndetse ko umukozi wese ukoreshwa amasaha y’ikirenga aba agomba kuyahemberwa.

kwamamaza

Ibi babitangaje nyuma yaho ministeri y’Ubuzima isohoye itangazo ribwira abo mu nzego z’ubuzima ko batarebwa n’icyemezo cyafashwe ku mpinduka zijyanye n’amasaha yo gukora cyatangiye kubahirizwa kuva uyu mwaka w’2023 watangira.

 Ku italiki ya 01 uku kwezi kwa Mutarama (01) n’ibwo Ministeri y’ubuzima [MINISANTE] ibinyujije kuri Twitter yasohoye itangazo rimenyesha abakora mu bigo by’ubuvuzi byose, Abaturarwanda muri rusange, ko hazakomeza gukurikizwa amasaha asanzwe y’akazi mu bigo by’ubuvuzi nk’uko byakorwaga mu mwaka wa 2022.

Yavuze ko ibyo biri mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi z’ingenzi z’ubuzima kandi igihe cyose zikenerewe.

Iri tangazo ryasohotse mugihe abarebwa naryo bar ibiteze igisubizo ku cyemezo cya guverinoma y’u Rwanda cy’inama y’Abaminisitiri yabaye mu kwezi k’Ugushyingo (11) 2022 bizeye ko bagiye kugabanyirizwa umugogoro w’amasaha menshi basanzwe bakora

Bamwe mu baganiriye n’Umunyamakuru w’Isango Star, bavuga ko batunguwe cyane n’iri tangazo.

Umwe yagize ati: “ni icyemezo gikomeye cyane ku bantu bakora mu nzego z’ubuzima. Muganga ajyaho saa moya agataha izindi saa moya, urumva ko nabyo ubwabyo ntabwo byahuraga na rya tegeko. Nta kintu bigeze badufaha! Abo bana bavuga abo bandi bagiye kwitaho n’imiryango bagiye kwitaho, abo muri segiteri ya santé bafite iyo miryango, bafite abo bana, noneho ukibaza uti abo bazitabwaho gute?!”

“icya mbere cyo ntabwo biri fair, kuko bigiye kwangiza abantu mu mutwe kuko hari n’abakora bakagera aho bikubita hasi. Bashyireho mu itegeko ngo shift zikorwa gute nonehon n’[umukoresha najya kugena ingengabihe ntagirane amakimbirane n’umukozi kuko umukozi zakubwira ati ariko ibi bintu wanshiriyeho ntabwo biri guhura n’itegeko.”

“ cyangwa se bakabitekerezaho bakavuga bati noneho abantu bari gukora masaha y’ikirenga reka tubishyure aya masaha y’ikirenga cyangwa se bagashaka nuko bayishyura mu kiruhuko kuko nabyo byakunda.”

Undi ati: “ n’ubundi uwakoze amanywa akora amasaha 10 naho uwakoze ijoro akora amasaha 14. Kubyari byo ntabwo wabyakira neza kandi ubona abandi imvune y’abandi bo bakora amasaha y’ikirenga. Umuntu yakagombye guhemberwa amasaha yakoze noneho niba leta iteganya ko umuntu akora amasaha 8 , tukaba twari tumaze imyaka yose dukora amasaha 10[turenzaho 2] ubwo rumva ni ikibazo. Bakagombye kubitekerezaho bakareba ko nabo hari ukundi bakagombye kubigenza bakagira icyo barenzaho.”

“ kuba abakozi ari bake ntabwo bivuze ko umuntu yakagombye gukora akananirwa! Ushobra gukora amasaha ushoboye, undi akaza akagusimbura aho ugereje.”

Jurudo Michael Musoni; Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije, w’ impuzamasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR, avuga ko abakozi bose bakwiye uburenganzira bungana ku masaha, uyarengeje akabihemberwa, nk’uko yabitangarije igotangazamakuru cy’igihugu.

Ati: “ kubara ayo masaha ntabwo biba byoroshye, igihe watangiriye n’igihe wasoreje. Rero hari igihe amasaha arenga ariko uburenganzira bw’umukozi bugomba kubahirizwa, aho bibaye ngombwa bakore amashift, abakozi bajye basimburana ariko ya masaha ntarenge. Niba narenze aze kwitwa amasaha y’ikirenga nuko umukozi ayahemberwe kuko leta ishyiraho umurongo.”

Kugeza ubwo twasozaga gutegura iyi nkuru ntacyo MINISANTE yariyadutangarije ku murongo ugiye guhabwa iki kibazo gikomeje kutavugwaho rumwe, ariko mu gihe iyi minisiteri yagira icyo idutangariza tuzabigarukaho mu makuru yacu ataha.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Jan 5, 2023 - 15:16