Ikibazo cy’imiturire kigaragazwa nk’impamvu ituma abanyarwanda badakora amasaha 24/24.

Impuguke mu by’ubukungu ziravuga ko gukora amasaha 24/24 ari imwe mu ngamba zazamura cyane ubukungu bw’u Rwanda n’abarutuye. Bityo leta y’u Rwanda ikeneye gushishikariza abanyarwanda guhindura imyumvire kuri iyi ngingo. Icyakora ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko iki kibazo gishingiye ku miturire, bituma kugeza ubu igice gikomeye cy’ubucuruzi ku manywa abantu baba ari uruvungazoka nyamara mu masaha ya kare n’ay’umugoroba umujyi uba ukonje.

kwamamaza

Akenshi iyo urebye imikorere yo mu bihugu byateye imbere nka leta zunze ubumwe za Amerika, Ubushinwa, n’ibindi byo ku mugabane w’Uburayi biragoye gutandukanya amanywa n’ijoro kuko usanga iteka umurimo udahagarara amasaha yose aiize umunsi.

N’ubwo u Rwanda rumaze igihe rwemereye abarutuye gukora amasaha 24/24, iminsi yose y’icyumweru, kugeza ubu biroroshye cyane ko watandukanya amanywa n’ijoro ugendeye ku kuba iyo ari ku manywa  abantu bagaragara ari benshi, mugihe nijoro bimwe mu bice wakeka ko bitanatuwe.

Urugero ni mu mujyi wa Kigali, aho NIYONSENGA Valens; ushinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho rishingiye ku Ubumenyi mu mujyi wa Kigali, avuga ko mu masaha y’igitondo abinjira mu mujyi baba uruvunganzoka, naho ku mugoroba bakabyiganira gutaha maze umujyi ugasigarana umutuzo kandi abantu bakabaye bakora amasaha yose.

Gusa avuga ko ikibazo bakibona mu miturire, ati:“Impamvu bavuga ko Inyamirambo bakora amasaha 24/24 ni iyihe? Ni uko abantu bakorera aho batuye! Na hariya rero abantu bahatuye bahakorera, ubuzima bukagumaho amasaha 24/24. Iyo niyo mpamvu agace k’ubucuruzi ka Kigali twateganyije ko hashobora gushyirwaho inyubako abantu bashobora guturamo.”

Ku rundi ruhande ariko, Straton HABYARIMANA; Impuguke mu by’ubukungu, avuga ko asanga umuti w’iki kibazo ushakirwa aho kitari. Avuga ko icyo leta yagakoze ni ugushishikariza abaturage kumenya inyungu zava mu gukora amasaha menshi ndetse hakabaho gusimburana mu kazi.

Mu kiganiro kuri telefoni, yagize ati: “Ahantu hose bakora amasaha 24/24 ntabwo biterwa nuko baba batuye aho bakorera. Ntaho bihuriye! Wenda mu biryogo nk’urugero utanze, impamvu hashyuha ntabwo ari uko abantu baho bahaba! Hari abava za Kanombe bakaza mu Biryogo guhahirayo cyangwa kwidagadurirayo kuko bazi ko bitinda, bafunga batinze.”

“Ibyo biza mu muco n’uburyo abantu bakora, ntaho bihuriye no kuvuga ngo abantu batuye ahantu aha n’aha. Ibyihutirwa ni ukumvisha abanyarwanda ko icyo kintu gishoboka, uretse no guteza imbere ubukerarugendo ni no guteza imbere igihugu muri rusange. Uko umuntu akora amasaha menshi ni ko arushaho kongera umusaruro w’ibyo yakoze.”

N’ubwo abanyarwanda bakomeje gukora amanywa ariko bagafunga mu ijoro bakajya kuruhuka, imwe mu nzira zo kwihutisha iterambere u Rwanda rwahisemo ni ukuzamura urwego rw’ubukerarugendo.

Ariko usanga bamwe muri ba mukerarugendo bagera mu Rwanda bagatungurwa no kubura service zimwe na zimwe, cyane cyane iz’ubucuruzi mu masaha y’ijoro kandi baba baramenyereye ko aho baturuka bazibona amasaha 24/24 ndetse iminsi 7/7.

Ibi bisaba imbaraga mu gushishikariza inzego zinyuranye, cyane cyane iz’abikorera kwiga uburyo bw’umurimo utagira igihe cyo gukinga.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 May 10, 2023 - 16:20