Gakenke-Mugunga: Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’urugarika barasaba amashanyarazi yabafasha kuyongerera agaciro.

Abatuye mu murenge wa Mugunga bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’urugarika barashima ko bibatungiye imiryango ariko bagasaba ko hagezwa amashyanyarazi kugira ngo yongererwe agaciro. Ubuyobozi bw’aka buvuga ko bumaze kuhageza umuhanda kugira ngo imodoka ziza kubagurira urugarika zihagere mu buryo bworoshye, ariko hari na gahunda yo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi.

kwamamaza

Abatuye mu murenge wa Mugunga wo mu karere ka Gakenke biganjemo abacura amabuye yitwa urugarika asimbura amakaro mu nzu, baravuga ko bishimira ko bibatungiye imiryango ndetse bikabafasha no gukemura ibyibanze mu buzima.

Mu kiganiro bagiranye n’Isango Star, umwe yagize ati: “bintungiye umugore n’abana babiri. Abasha gutanga akazi kenshi, haba harimo abakozi benshi ndetse urubyiruko rubasha kubona akazi.”

Mu iterambere, njyewe mbashije kubaho neza, nkabona akazi ngakora nta kibazo.”

Undi ati: “urugarika turarucukura tukahakura amafaranga ya mituweli….Urugarika ni amabuye asaswa mu nzu bakanayakata  ayo komeka ku nzu.”

“iyo twabonyemo akazi, ubona amafaranga ukagura nk’itungo , cyane ko natwe twagiye tuyashyira mu nzu [amabuye] arasobanutse.”

Nubwo bimeze bityo, banavuga ko bifuza ko muri ako gace hagezwa umuriro w’amashanyarazi kugira ngo ababishoboye babashe kwiyegereza imashini ziyaconga, bayongerere agaciro.

Umwe, ati: “twayongerera agaciro kuko ubu iyo umukiliya aje ashaka kuyakata, akeneye akase biba ngombwa ko tuyajyana mu Ruhengeli bakayakatirayo. Ariko umuriro uri hano, twabasha gushing uruganda rukajya ruyatunganya.”

Undi ati: “ nta muriro dufite! Tuwubonye, hari ukuntu bayakata bakoresheje imashini. Rero habonetse umuriro twajya tuyakorera hano bakayagura ku giciro kirenze kuko yaba akoze neza.” “ ni ubufasha bwo kugira ngo natwe tubashe kubigeraho.”

NIYONSENGA Aime Francois; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mur’aka karere, avuga ko bahagejeje umuhanda mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abaturage bahatuye, ndetse byorohere n’ imodokaza ziza kubagurira amabuye y’urugarika.

Ku bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi, avuga ko bari no mu bikorwa byo kuyabageza.

Ati:“iryo terambere uko rihari, uko bayakenera cyane, murabona ko aho yarari nta muhanda waruhari, uyu muhanda watashwe twawukoze kugira ngo tworoshye ubuhahirane no guteza imbere aya mabuye y’urugarika.”

“rero aya mabuye y’urugarika tugomba tugomba kuyafata neza kuko nayo ari mucyongera ubukungu bw’Akarere ka Gakenke kuko amapoto arashinze. Ubu dufite kampani [company] iri kuyakwirakwiza, kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage ko 2024 amashanyarazi agomba kuba yabagezeho bose.”

Uretse kuba aba baturage bacukura amabuye y’Urugarika bishimira uruhare bigira mu guteza imbere imibereho yabo, ndetse nabo bakayifashisha mu kugira neza inzu babamo, cyane ko bitoroshye kubona sima, nk’uko babivuga.

Bashimangira ko ibyo bigira uruhare mu kunoza isuku yaho baba, ndetse bikiyongeraho no kuba urubyiruko ruhavuka rwose rudahita rujya gushakira imibereho mu mijyi nkuko ahandi bigenda.

  @Emmanuel BIZIMANA /Isango Star - Gakenke.

 Jul 26, 2023 - 12:22