Gakenke: Hari abagore bavuga ko abagabo babo bari kwigira abasore bakabaheza ku mitungo

Abagore bo mu murenge wa Kamubuga baravuga ko bakigorwa nuko abo bashakanye bigira abasore bakabaheza ku mitungo ndetse bakanabakubita. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye kongera ubukangurambaga muri aka gace kuko aribyo biteza amakimbirane mu miryango.

kwamamaza

Abagore bo mu murenge wa Kamubuga bavuga ko bahanganye n’ibibazo by’umuryango birimo kuba abo bashakanye bigira ingaragu bakabaheza ku mitungo bagira icyo babaza bagakubitwa.

Umwe yagize ati: “igituma biyita abasore’ yiyandika ate atanditse izina ry’umugore we kandi twarasezeranye!? Njyewe inkoni narazimenyereye, ndamubabariraga kubera ko nkiri mu muryango wansabye ariko hari umunsi ibintu bizahinduka!”

Undi ati: “aragenda akawugura [umurima] nuko ntagushyireho, noneho yahindukira akawugurisha nuko umugore akaba aravuze. Abagore bahezwa ku mutungo! Uko aba aguze nk’iyo sambu ikaba iyabo ariko akaba atayimwandikaho, akayimuhisha.”

Icyakora abagabo bamwe barabihakana, nubwo abagore babo badatinya no kubibashinjiriza mu ruhame, nkuko umuryango umwe ubigaragaza mu mashusho ari ahahera h’iyi nk’uyu.

Ku rundi ruhande ariko, hari abandi bagabo biyemerera ko baheza abagore babo babitewe nuko hari abagore bagaragaza imyitwarire mibi.

Umwe ati: “nonese nk’uwo mugore utaha saa sita z’ijoro kandi ari umugore wawe mwarasezeranye, rero ushobora kugura wa murima nuko ukawumuhisha, ntuwumwereke!”

Dunia Sadi; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamubuga, avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga muri uyu murenge kuko iyi migirire itera imiryango amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Ati:“dusa naho dukoze ishuli ry’umuryango ryigisha ibijyanye n’amategeko, icyo ateganya, ibijyanye nuko abantu bakwiye kubana mu mahoro n’ibindi. Ariko noneho mu myanzuro twafashe; icya mbere dukorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake bagenda bagabana buri bantu kugira ngo bazagende babaganiriza.”

“Ariko kuko ari urubyiruko, tubahuza n’inshuti z’umuryango bagende babigisha banamenye igitera ayo makimbirane ariko no kubashishikariza kwimakaza umuco.”

Ingaruka z’amakimibirane ashingiye ku mitungo ingero zagiye zivugira hamwe na hamwe, aho bagiye bavutsanya ubuzima. Kuba mu karere ka Gakenke hakiri abagabo bazanye amayere yo kwitwara nk’ingaragu bakigira abasore imitungo bakayandika ku bandi, hari basanga bikomeje gutya byazateza ikibazo gikomeye ku miryango.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Gakenke.

 Jun 11, 2024 - 15:16