Gakenke: Batewe impungenge n’ahacururizwa ikiyobyabwenge cya Kanyanga!

Hari abaturage bo mu murenge wa Kamubuga bavuga ko batewe impungenge nuko hari ahacururizwa ikiyobyabwenge cya kanyanga kandi bizwi na bose ko kitemewe mu Rwanda. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bwari bwaraciye Kanyanga muri uyu murenge ariko bukomeje ibikorwa byo kuyirwanya.

kwamamaza

Mu tugari twa KAMUBUGA na KIDOMO two mu murenge wa Kamubuga wo mu karere ka Gakenke, harimo uduce tw’ubucuruzi ugeramo abahatuye bakakubwira ko ikiyobyabwenge cya Kanyanga kinyombwa kandi mu buryo buzwi. Mu ibanga rikomeye, ubikumbwira wese aba asa n’uwikandagiraho.

Isango Star yegereye bamwe mu batuye muri utwo duce, maze umwe ati: “icyakorwa ni uko ubuyobozi bwashyiramo imbaraga ndetse hakirindwa ruswa ku bayobozi bamwe na bamwe baciriritse usanga binjiye mu kintu nuko abazicuruza usanga bafite amafaranga bishyura buri kwezi! Barasora ariko rwihishwa, mu ibanga!”

Undi ati: “ nkawe munyamakuru waje bakaguha ruswa kugira ngo utabivuga, nuko ukaryumaho! Abayobozi baba bazi abazicuruza noneho bikaba ngombwa ko bumvikana icyo babaha ntibirirwe babagenzura uko bukeye nuko bwije.”

“utanze amakuru bakugezayo! Hariya hepfo barazinywa ariko nkawe [umunyamakuru] ntabwo bayiguha!”

Icyakora mu bisa n’ibigoranye cyane, umunyamukuru w’Isango Star yabashije kugera hamwe mu hacururizwa Kanyanga. Bamwe Kanyanga bayita umuti , naho aho bayicuruza bakahita kwa muganga ariko mu rwego rwo kuzimiza.

Iyo uhinjiye utahasanzwe bigusaba kwisobanura cyane kuko nabaje kuyigura bose baba bakwitegereza mu buryo budasanzwe.

Mu kiganiro gito umunyamakuru yagiye agirana n’ab’abamubonaga bose, umwe yagize ati: “ese ko usa naho aribwo wagera muri karitsiye bwa mbere!” umunyamakuru yasubije ko “ aha niho twivuriza” undi ati: “ ni kwa muganga? ‘ nawe arikiriza, ubwo abazwa icyiswe mituweli!...

Bamwe mu bayobora imidugudu yo muri utu tugari bavuga ko ntako batagira ngo batange Raport yahacururizwa Kanyanga nabayikoresha, ariko bigasa naho imbaraga zabo zigarukira hejuru yabo, maze ibyo ntibigire icyo bitanga.

Umwe agize ati: “twebwe dukora ibishoboka byose tugatanga raporo n’abazicuruza n’abazizana. Twe turayikora, bati turabikurikirana nuko bigahera muri turabikurikirana!”

 “iyo hari nuwo bafashe nuko tukabona nyuma y’iminsi ingahe nguwo yagarutse! Ati mwa bajinga mwe mwantangiraga iki?! noneho uzongere untange gusa! Twe dutekereza ko asorera ubwo buyobozi bwo hejuru kuko niba utanze umuntu ukamubwira uti gutya na gutya, mukanya bati turabikurikirana, wanahagera bati turacyabikurikirana neza kandi mwe mukabona banabikora ku mugaragaro!”

NSANZAMAHORO Gaspard; ushinzwe ubuhinzi n’umurozi muri uyu murenge wa Kamubuga ariko ubu akaba ari kuwuyobora by’agateganyo, avuga ko impamvu Kanyaga idacika burundu aha muri ibi bice ngo bitewe n’ubumenyi buke bwabahatuye.

Gusa  avuga ko bari batangiye ibikorwa byo kuyirwanya kandi bikaba bikomeje.

Ati: “impamvu ikizamo ni … abaturage bacu bazamo ariko tugerageza kubihashya, nkeka ko biri kugenda bicika. Icya mbere cyakozwe ni ubukangurambaga, n’abayicuruzaga n’abajyaga kuyitunda tubashyira mu makoperative, ubu turi kubashakira inkunga kugira ngo babshe kwiteza imbere.”

“ikindi gikorwa iyo hagize ufatirwa mu cyuho yongeye kubisubiramo ahita ajyanwa kugororwa.”

Kuba ikiyobyabwenge nka Kanyanga kitemewe mu gihugu cy’u Rwanda ariko Kamubuga yo mu karere ka Gakenke kikaba gicuzwa muburyo abaturage bemeza ko ntawe utabizi, hari abagaragaza ko biteye impungenge ku hazaza h’urubyiruko  ruyinywa ntacyo rwikanga.

Hiyongeraho kandi kugira ubwoba kuwatanze amakuru kuko bamugirira nabi.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Kamubuga - Gakenke.

 Dec 1, 2023 - 12:34