Gakenke: Barishyuza amafaranga amaze imyaka 7 y’ibyabo byangijwe

Abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’umuhanda Kigali-Ruli-Gakenke barabasa guhabwa amafaranga y’ingurane z’ibyabo bamaze imyaka irenga 7 bamaze basinyiye. Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwizeza aba baturage ko mugihe cy’ukwezi kumwe gusa baraba bamaze kwishyurwa.

kwamamaza

Abaturage bo mu mirenge ya Coko na Ruli yo mu karere ka Gakenke bavuga ko hashize imyaka 7 imitungo yabo irimo amashyamba n’ubutaka yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kigali-Ruli- Gkenke. Gusa ariko nanubu ntibarahabwa ingurane yabyo kandi barabisinyiye.

Mu kiganiro kigufi bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ikibazo dufite ni ukuvuga ngo bakoze umuhanda baratwangiriza, amashyamba barayatema noneho baza kutubarira. Ubwo batubariye bandika amafaranga bazaduha ariko na n’uyu munsi ntiturayabona kandi amafaranga twaranayasinyiye.”

Undi ati: “ Ndongera nsubirayo, barambwira bati ese bimeze bite ko amafaranga…nkayabura abandi bakaba barayabonye bimeze bite? Ayanjye yaheze hehe? Muzane amafaranga nasinyiye? Warasinye? Nti yego narasinye! Wasinyiye angahe? Ndababwira, maze kubabwira ndataha ngo tegereza amafaranga yawe n’ubundi.”

“Bakaduhamagara tukajya ku karere tugasinya ariko tukabura inguranwa y’ubwo butaka bwacu bwangijwe n’ibyari bihinzemo. Ni muri rusange, ni abaturage bose.”

Bavuga ko badasiba gusiragizwa bishyuzwa ayo mafaranga, basaba ko bakishyurwa nabo bagakomeza ibikorwa by’iterambere.

Umwe ati: “ibikorwa byacu byangijwe baduhe amafaranga yabyo hanyuma nanjye niteze imbere, ndebe ko nabona agafumbire cyangwa se nagura akandi karima[ isambu] nahinga kakandengera.”

Undi ati: “ ndi gusiragira ku karere nyine, bamwe ngo bagiye ku karere bajya kwireba, abandi barababwira ngo dosiye zabo ziri I Kigali….”

“muduhe ubufasha, mutuvuganire baduhe ariya mafaranga! Dore nk’ubu bamwe barapfuye batanayariye. Ubuse uwatambuka ngo ari I Kigali, I Kigali amafaranga amarayo imyaka ingahe?”

“Icyo dusaba nyine ni uko utwo dufaranga batwemereye batuduha.”

Icyakora MUKANDAYISENGA Vestine; umuyobozi w’akarere ka Gakenke, avuga ko kwishyura abaturage byatindijwe n’ibyangombwa bya bamwe muribo. Gusa avuga ko mugihe cy’icyumweru kimwe gusa baraba bayabonye.

Ati: “tumaze iminsi turemesha inama nabo batwemerere ko bishyurwa ibyo bya mbere noneho RTDA ibishyure. Rero abaturage bacu rwose byaratinze ariko bihangane, nk’ab’I Muhondo narabasuye wenda nuko mwavuganye nabo, twarabasobanuriye, n’abandi barasobanuriwe, urumva tumaze iminsi dukora inama kugeza ku wa kabiri w’icyumweru gutaha bizaba byarangiye. Bihangane bamere nkaho ari umuntu wabikije muri banki amafarangaye azaza , ikibi ni uko yari guhera ariko RTDA irimo neza, amafaranga yabo ari buze.”

Mu myaka 7 yose abaturage bamaze bategereje amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo, hari abagaragaza ko mu nyaka 7 byabasubije inyuma iterambere ryabo. Icyakora ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bazongererwaho amafaranga angana na 5% by’ubukererwe.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Gakenke.

 Jan 30, 2024 - 09:20