
Gakenke: Baracyafite byinshi bategereje kuri Kagame Paul, umukandida Perezida w'umuryango FPR Inkotanyi
Jul 12, 2024 - 08:37
Abatuye mu ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu karere ka Gakenke, bemereye Paul Kagame amajwi nk’uburyo bwabo bwo kumwitura ibyiza y’abagejejeho, ariko n’uburyo bwo kumwisabira gukomeza kubagezaho ibyo bagikeneye cyane nk’amazi n’amashanyarazi.
kwamamaza
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite bisigaje iminsi 3. Kuri uyu wa kane, FPR Inkotanyi yakomereje ibikorwa byo kwamamaza Chairman wayo Paul Kagame umukandida ku mwanya wa Perezida mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gakenke, aho yabwiye abitabiriye bo mu bice bitandukanye ko abizeyeho amajwi, ndetse ko ingamba z'iterambere zigikomeje.

Ati "nitwebwe twahisemo kwiyubaka tukongera tukubaka igihugu cyacu, igihugu cyasenywe na politike mbi n'abayobozi babi, mwebwe hagati yanyu mumaze kwiyubakamo ubushobozi, mumaze kwiyubakamo abayobozi bazima munzego zitandukanye tugomba rero gukora ibishoboka kugirango u Rwanda rukomeze rutere imbere, ibyo ntabwo igikorwa cyo ku itariki 15 uku kwezi turimo cyaba aricyo kitubera imbogamizi ahubwo kwa gutera igikumwe icyo bivuze ni ukuvuga ngo turakomeye, ni ukuvuga ngo turiteguye, ni ukuvuga ngo twiteguye gutora neza, guhitamo neza no gukora ibikorwa biduteza imbere".
Abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, ushoje manda y’imyaka 7, akaba yiyamamariza indi y’imyaka 5, bo mu turere twa Gakenke, Burera, Musanze, na Rulindo, bavuga ko ibyiza yabagejejeho bitarondoreka, ariko ko bakimukeneye, bityo ngo bazongera bamutore.

Umwe ati "yatugejejeho umutekano, ubu turaryama tugasinzira bwacya tukicura, niteguye kumusaba gukomeza kongera amazi mu midugudu ntabwo arahagera n'amashanyarazi hari aho ataragera, imihanda nayo hari aho itarasanwa neza ngo inakorwe ijyemo kaburimbo".
Undi ati "adufitiye akamaro kireka nananirwa akatubwira ati oya, turamwizeye 100%".
Kuva tariki ya 22 mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka kugeza ubu, Paul Kagame amaze kwiyamamariza mu turere 16 two mu ntara zose z’igihugu, akaba asigaje kugera mu turere tubiri two mu mujyi wa Kigali aritwo Gasabo yimamarizamo kuri uyu wa gatanu, na Kicukiro azasorezaho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 uku kwezi bucya abanyarwanda baba mu mahanga batora, mu gihe abari mu Rwanda bazatora tariki ya 15 muri uku kwezi kwa 7 kwa 2024.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Gakenke
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


