Gakenke: Bakoze Cotex zikoreshwa imyaka itatu ariko bagowe no kubona abaguzi bazo.

Abagore bishyize hamwe bakora igikoresho cy’isuku [Cotex] cyambarwa mu gihe cy’imihango baravuga ko kitari kubona abaguzi uko bikwiye. Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru buvuga ko bugiye kubafasha kubashakira amasoko.

kwamamaza

Abagore n’abakobwa baravuga ko nubwo kuvugira mu ruhame hari abo bitera isoni ndetse ahashize amanga bakabivukira ku karubanda babyita ibishegu, ariko ari ngombwa ko imihango y’umugore/umukobwa iza adafite ikibazo cy’umwambaro w’isuku yakoresha.

 Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye abagore bo mu karere ka Gakenke bishyira hamwe bagakora igikoresho cy’isuku cyifashishwa mugihe cy’imihango [Cotex(soma kotegisi)].

Mu gusobanura uko bayikora, mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “Amaze kuyambika neza, urabonako haba hari indomane, uhita ufunga noneho ikariso igasigara hagati, ubwo ukambara. Rero iba igufashe, nta kibazo kuko nta kibyimba kiba hasi kuko biba bikomeye rwose, ndetse wanabyina kuko sin ka kera bashyiragamo ibitambaro kandi nta kintu kirabifata. Ubwo uza gucunga amasaha yo guhindura.”

 Undi ati: “Aba ari nk’amakariso abiri, hakaba ingabo ebyiri, noneho nutwo wita rayina 8 ugenda usimburanya. Muri rusange imara imyaka itatu ariko bigaterwa n’uko wadufashe ukatugirira isuku rwose n’imyaka itatu ishobora kurenga.”

 Ibi bikoresho by’isuku [ Cotex] bikorwa n’aba bagore bikoreshwa igihe kirekire ugereranyije n’izindi zisanzwe zikoreshwa rimwe gusa zikora igihe kirekire ugereranyije n’izisanzwe zikoreshwa rimwe gusa.

Aba bagore bavuga ko nubwo izi cotex bakora zimara imyaka itatu ariko zitaramenyekana ku isoko kuburyo babonamo inyungu.

Bavuga ko zikoreshwa gusa ku bigo by’amashuli gusa. Basaba ubuyobozi kubafasha kubona amasoko kugira ngo nabo bakomeze kwiteza imbere.

 Umwe ati: “ Turasaba ubuyobozi bw’intara ubuvugizi kugira ngo ibi bikorwa byacu dukora birenge akarere ka Gakenke tubamo ndetse bikagera no ku bandi baturarwanda-kazi.”

Icyakora Nyirarugero Dancille; umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, avuga ko bagiye gukora ibishoboka bakabafasha kubona amasoko y’ izi Cotex  kubera ko  zikoreshwa igihe kirekire.

 Ati: “Icyo dufasha ni ukubashakira isoko kuko Cotex zikenerwa n’abantu benshi kandi uburyo ziramba kuko zimara imyaka itatu n’ibiciro byazo ni icyo umuntu wese yabasha kuba yakwishyura. Rero ni ikintu cyiza cyane turafatanya kugira ngo abo badamu babone isoko ry’izi Cotex.”

 Uretse kuba aba bagore baribumbiye hamwe mu ishyirahamwe rikora Cotex, banahinga ikawa muri Rambagira kawa inakubiyemo ibi bikorwa byose.

Nubwo bisa n’ibigoye kubona abakobwa batangiye kuzikoresha, aba bo bemeza ko zikora koko kandi ari nazo zitangwa mu bigo by’amashuri.

@Emmanuel Bizimana/ Isango Star -Gakenke.

 Oct 10, 2022 - 09:02