
Gakenke: Babangamiwe n'ikiraro bakoreshaga cyatwawe n'amazi
Apr 29, 2025 - 10:07
Abaturage bo mu mirenge ya Janja na Muzo baravuga ko babangamiwe n'ikiraro bakoreshaga cyatwawe n'amazi. Bavuga ko ubu ubuhahirane bwarahagaze. Ubuyobozi bw'akarere ka Gakenke buvuga ko iki kiraro cyashinzwe mu bigiye kubakwa mu ngemo y'imari izatangira muri Nyakanga (07).
kwamamaza
Abaturage bo mu mirenge ya Muzo na Janja yo mu karere ka Gakenke bavuga ko ubusanzwe bahuzwaga n'iki kiraro cyamaze kurohwa n'amazi
Umwe muri bo yahamirije Isango Star ko "cyari kiri aha nicyo kitubuza kwambuka kugira ngo tubone icyambu kidufasha kwambukiraho hamwe n'abana kugira ngo babone aho banyura bavuye ku ishuri."
Undi ati:" natwe ubwacu kiratubangamira, hari akararo k'amafuti k'uduti kari hariya hepfo, iyo iki kigezi cyuzuyr duturuka nk'iriya tukazenguruka epfo iyi tukabona kugaruka. Ariko nako (akararo) iki kigezi nako kizagatwara. Nonese akararo k'ibiti karuta icy'ibyuma cyari aha? Iyo twakerewe twagiye mu isoko, hari ubwo turara iyo kubera umuvumba."
Banavuga ko ubu cyahagaritse ubuhahirane kuko bagorwa no kwambutsa umusaruro beza. Bagasaba ko bafashwa, iki kiraro kikongera kubakwa.
Umuturage umwe ati:" mwadukorera ubuvugizi bakaduha ikiraro kuko iyo imvura yaguye ntitubasha kujya guhahira muri Nyabihu. Kuko umugezi uba wuzuye ntabwo tubasha kubona aho twambukira. Ariko badukoreye ikiraro, twabona uko tujya guhaha n'abana bakajya ku ishuri."
Undi ati:" ikiraro turagikeneye kuko hari abana bagenda bagwamo tukajya kubakuramo batangiritse cyane ariko aka kagezi iyo kuzuye nta muntu wabasha kukambuka."
Icyakora abinyujije mu bitumwa bugufi, MUKANDAYISENGE Vestine; Umuyobozi w'akarere ka Gakenke, yatangarije Isango star ko iki kiraro cyashinzwe muri gahunda, kikazakorwa binyuze mu ngengo y'imari izatangira muri Nyakanga ( 7).
Yagize ati:"iki kiraro kiri mu biraro 59 byo mu kireree bigomba kubakwa mu karere kacu. Turi gukora prioritisation y'umwaka utaha w'ingengo y'imari, guhera mu kwa 7 tuzubaka ibiraro 10 byo mu kirere. Rero tuzabyubaka par ordre d'importance."
Ubusanzwe imirenge ya Muzo na Janja yo mu karere ka Gakenke ikorerwamo ubuhinzi buteye imbere burimo nk'urutoki, ibishimbo ndetse n'ibindi. Usanga hamwe na hamwe banahinga ikawa ndetse bigakenera gupakizwa kugira ngo bigezwe ku masoko yo hirya no hino.
Kuba iki kiraro kimaze igihe kitari nyabagendwa, hari n'abagaragaza ko hari umusaruro bitesha agaciro kubera igiciro gihenze cyo kuwugeza aho wabonera abaguzi, umuhinzi akisanga mu gihombo.
@Emmanuel BIZIMANA / Isango star - Gakenke.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


