GAKENKE: Abasaga 40 bagiye mu bitaro bazira amafungura n'ibinyobwa bafatiye mu bukwe

Abaturage bo mu mirenge ya Rusasa na Mugunga barenga 40 barwariye mu bitaro namavuriro atandakanye nyuma yamafunguro nibinyombwa bafatiye mu bukwe bikekwa ko byahumanyijwe. Ubuyobozi bwakarere ka Gakenke buremeza ko byatewe numutobe ndetse nubushera banyoye.

kwamamaza

Abafite abarwayi mu kigonderabuzima cya Nyakigezi giherereye mu murenge wa Rugera wo mu karere ka Nyabihu, bavuga ko bose batatse ubu burwarwi bwagaragazaga ibimenyetso no gucibwamo bavuye mu bukwe bwabereye mu murenge wa Rusasa wakarere ka Gakenke.

Mu kiganiro umwe muri bo yagiranye n'umunyamakuru w'Isango Star, yagize ati:" umurwayi yaryamye ku gitanda nuko arakomeza araruka, annya. nuko tugiye kubona, tubona bazanye undi mudamu nuko ati dore uyu muntu twasangiye iyo mitobe. Uko uwo nawe yarari kuvuga ngo biri gukata amara n'umurwayi wanjye ari uko...nuko tubona bazanye abandi benshi."

Undi ati: "Umuntu wese wanyoye umutobe wari uriyo niwe uri kuza ari kuvuga ngo munda hari kumurya. We yatubwiye ko yagiye mu bukwe aranywa. Mu gufatwa kwe, akavuga ko ari ibintu biri kumurya munda, akaruka, akannya gutyo..."

Bavuga ko afaturage bafashwe ari abanyweye ku jerekani y'umutobe yari mu nzu y'ahabereye ubwo bukwe.

Umwe yagize ati: " hari ikidibon kimwe cy'umutobe kiri mu nzu, abantu bose bakinyweyeho nibo bari mu bitaro. Ubu ku bitaro bya Bukingo hariyo abantu 14! Hano bari bari kuvuga ko hari abantu 12! Naho Shyira ni umuntu 1 n'abana batatu, no mu Ruhengeli hariyo abandi!"

" ni mu bukwe bumwe twari twatashye kuko nanjye narindimo ariko narindi mu kidara [ teinte] kuko urumva ko barogewe mu nzu."

Aba baturage bavuga ko bakomeje guterwa ubwoba n'uko hari abanze kuza kwa muganga bakeka ko barozwe ngo batabatera inshinge bagapfa.

Umwe ati:" hari abari mu rugo bari kunywa amakara n'ibiki byose! Hari ahantu nzi abantu barindwi  bari guhorahoza ngo niba ari uburozi tugapfa, ubu none amaherezo?"

Undi ati: " Bishwe no kuba tutazi ibyo bariye kuko abarembye cyane nibo bahaye transfer."

Abakomeje kugaragaza ibimenyetso byo kurushaho kuremba boherejwe mu bitaro bikuru byaka Karere biherereye mu Murege wa Shyira. Umuyobozi mukuru w'ibi bitaro, Dr. MUKANTWAZA Pierette, avuga ko abo bakiye bari kugenda bamera neza.

Ashimangira ko ibipimo byagaragaje ko bafashe ibyo kunywa byanduye. Agasaba n'abatarajya kwivuza kujya kwa muganga.

Yagize ati:" bari bafite ibimenyetso bitandukanye birimo kubabara munda, baba baruka...turabafasha nabo kuko ubu bameze neza, nta kibazo bafite. Kandi n'abari ku kigo nderabuzima nabo nta kibazo bafite. bigaragaza ko ari kwa kundi umuntu afata ibintu bitari bimeze neza bikaba byatuma umuntu atagubwa neza." 

Umuyobozi wungirije wAkarere ka Gakenke, Mme UWAMAHORO M. Therèse, nawe yemeza ko bimaze kugaragara ko batewe n'ubushera ndetse n'umutobe abaturage banyoye byanduye.

Avuga ko bakomeje kubakurikirana bahereye ku bari mu bitaro bikuru by'Akarere bya Gatonde, ku buryo hari n'abari gutaha.

Ati:" ni ubushera banyoye, kwa kundi abantu bahaguruka bakajya gusura abandi bajyana ubushera nuko barabunywa burabanduza. Ariko turi ku bitaro bya Gatonde, twavuganye n'umuyobozi wabyo, hari itsinda rigiyeyo gufata sample kugira ngo  dupime noneho dukomeze gukumira." 

Abahanga mu by'ubuzima bagaragaza ko kunywa cyangwa kurya amafungoro yanduye bishobora kuba intandaro y'ubuhumyi, urupfu ndetse n'izindi ngaruka zitandukanye.

Icyakora abaganga bagaragaza ko abaturage bo mu karere ka Gakenke barwariye mu bitaro n'amavuriro atandukanye yo mu turere twa Nyabihu bari kugenda bagarura imbaraga, bitandukanye nuko bazanwe bameze.

Imibare Isango Star yabashije kumenya y'abarwariye mu mavuriro n'ibitaro, igaragaza ko barenga 40.

Nimugihe hari abandi barwariye mu ngo zabo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Gakenke.

 May 1, 2024 - 15:05