Gakenke: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ko bahabwa amakuru yahashyizwe imibiri y'ababo

Ubwo ibitaro bikuru by’akarere ka Gakenke bya Gatonde by’ibukaga kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abarokokeye mu cyahoze cyitwa Ubukonya barasaba abatarahigwaga gutanga amakuru yaho imibiri y'abishwe iri kugirango baruhuke mu mitima.

kwamamaza

Mugihe cya Jenoside y'akorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, aha mucyahoze ari Ubukonya Abatutsi benshi bishwe baroshywe mu mugezi wa Mukungwa.

Ubwo ibitaro bikuru by'akarere ka Gakenke bya Gatonde byibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 30, abayirokotse basabye abafite amakuru ku mibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mucyubahiro kuyatanga igashyingurwa, imiryango yabo ikamenya aho bari ikaruhuka mu mitima.

Umwe ati "iyo utashyinguye uwawe utazi aho ari hari n'igihe ugenda mu muhanda ukikanga cyangwa se ntumenye n'icyerekezo cye ariko iyo umushyinguye uraruhuka ukiyakira bigatuma ugira n'ibindi utekereza".  

Undi ati "twebwe nk'abarokotse Jenoside bidutera agahinda gakomeye iyo tuzi neza ko abantu bishwe kumanywa y'ihangu abantu bareba aho babatabye harahari ariko abantu ntibabohoka ngo batubwire aho imibiri y'abacu iri, abatarahigwaga nibo bazi aho imibiri iri".

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, kimwe n'ahandi henshi mu gihugu, n'aha muri aka karere ka Gakenke yakozwe n'abiganjemo urubyiruko.

Umuyobozi mukuru w'ibitaro bikuru bya Gatonde Dr. Dukundane Dieudonne yasabye ababikoramo kwigira ku mateka mabi yaranze igihugu bakubaka amateka meza y'ahazaza.

Ati "wasangaga abantu baburira ubuzima mu bitaro kandi ariho bagakwiye kuba baronkera ubuzima, icyo tuba tugomba kubwira urubyiruko ni ukumenya amateka y'igihugu bamenye ese kwa muganga haberayo iki, iyo myitwarire yaranze urubyiruko muri Jenoside izo mbaraga bazihinduremo izo kubaka igihugu no gusana ubuzima bw'abaturage muri rusange". 

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke w'ungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwamahoro Marie Therese, nawe yongeye gusaba abafite amakuru y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi batamenyekanye ngo bashyingurwe mu cyubahiro kuyatanga kugirango imiryango yabo iruhuke mu mitima.

Ati "turasaba abanyarwanda by'umwihariko abanya-Gakenke ko batanga amakuru ku mibiri itaraboneka kuko abarokotse Jenoside bazaruhuka mu mitima ari uko bamaze gushyingura abazize Jenoside bose". 

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Janja hakuwe imibiri irenga 400 muri gahunda yo guhuza inzibutso no kwitabwaho neza yimurirwa mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rwa Buranga mu karere ka Gakenke.

Aha mu cyahoze ari Ubukonya mu murenge wa Busengo haherutse kuboneka imibiri ine y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi naho mu murenge wa Muhondo naho haboneka undi mubiri biteganyijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro mukwezi kwa 6.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Gakenke

 Apr 29, 2024 - 07:31