Gahunda y’ubuhuza yatumye abagororwa 85 bo mu igororero rya Nyarugenge barekurwa

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko ubuhuza ari uburyo bw’ubutabera bwubaka kandi bufasha igihugu mu gusana imibanire y’abaturage, aho uwakoze icyaha yemera ko yakoze icyaha akagisabira imbabazi, mu rwego rwo gufasha uwakoze icyaha kwikosora cyangwa kwishyura  ibyo yononnye. Yahamije ko bifasha inzego zose, cyane igihugu kuko gifata abagororwa nk'abana bacyo.

kwamamaza

Ibi yabitangaje ku wa Kane, ku ya 13 Ugushyingo (11) 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda y’ubuhuza mu Igororero rya Nyarugenge, ahahise harekurirwa abagororwa 85 nyuma yo gukorana amasezerano y’ubuhuza.

Ubuhuza busobanurwa nk'ubufasha uwakoze ibyaha kongera gusubira mu muryango, aho kumufunga gusa. Bimwe mu bikurikizwa muri gahunda y’ubuhuza ni uko uwakoze icyaha aba agomba kuba yemera icyaha, kwiyunga no kwemera kugirana amasezerano n’uhagarariye ubushinjacyaha, hanyuma amasezerano akigwaho n’urukiko nyuma bakayemeza.

Justin Rwabigwi, umwunganizi mu mategeko umaze imyaka 3 muri gahunda y'ubuhuza, avuga ko uwakoze icyaha yemera ibikubiye mu masezerano kuko hari ubwo agabanyirizwa igihano, akaba ashobora kurekurwa cyangwa gukomeza kuryozwa igihano yumvikanye n’uhagarariye ubushinjacyaha gisigaye ku bijyanye n’amasezerano bagiranye.

Yagize ati: “Icyo tubona abenshi bamaze gukorerwa icyaha bakaba bibagiwe uwo muntu bashyikirije inzego.  Wenda ashobora kuba ari mu igororero cyangwa muri kasho, ibijyanye n’icyaha n’igihano akabyibagirwa ku buryo ubutabera bumuhamagara akavuga ngo nari nzi ko uwo muntu yarekuwe, ahubwo igisigaye ni ukumuha imbabazi.”

Kuri we, avuga ko gahunda y’ubuhuza yamaze gutanga umusaruro cyane kuko hari abantu  bamaze kurekurwa binyuze muri iyi gahunda kandi  abarenga ibihumbi 23 bamaze no kwemera ibyaha.

Perezida w'urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko ubuhuza butagamije kugabanya ubucucike mu magororero nk’uko bamwe babyibwira, ahubwo ari bimwe mu ngaruka zabwo.

Yagize ati: “Kwemera icyaha biradufasha twese, cyane ko ubuhuza bureba ibyaha byose. Kugabanya ubucucike si cyo kigenderewe ahubwo ni zimwe mu ngaruka zabyo.”

Iyi gahunda y'ubuhuza yatangijwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo RCS, RIB, Polisi y’u Rwanda, Ubushinjacyaha n’Inkiko, ikaba ari imwe mu bikorwa bigamije guteza imbere ubutabera bwihuse ndetse no guhindura imyitwarire.

Yavuze ko iyi gahunda izakomeza no mu yandi magororero ariko Urukiko rw'ikirenga rwifuza ko ibyaha byagabanuka.

Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo Hillary Emmanuel, yasabye abantu kwirinda gukora ibyaha, ariko n'ugikoze akemera icyaha kuko bimufasha  kugabanyirizwa igihano.

Yagize ati: “Ukwiye kwemera icyaha ukagisabira imbabazi kuko twabonye ko bifite inyungu zo kugabanyirizwa ibihano ndetse ibyo wahawe bikaba byanasubikwa. Bivuze ngo rero igihe utaruhanyije mu bugenzacyaha, ufite amahirwe yo kutaza mu Igororero, ukumvikana n’uwo wakoreye icyaha bikiri mu bugenzacyaha ukaba wataha utageze mu Igororero.”

Yanavuze ko abantu bemera gukorana amasezerano n’ubushinjacyaha bashobora guhabwa ibihano biri hagati y’amezi 6 n’imyaka 5, icyo gihe bishobora no gusubikwa bitewe n’impamvu nyoroshyacyaha zagaragajwe.

Yagize ati:" Ushobora gufungwa igihe gito cyangwa ibihano wahawe bigasubikwa cyangwa se ntunaze  mu Igororero, ni cyo twakangurira abantu; kwirinda icyaha ariko waba wanagikoze ukagisabira imbabazi.”

Mu Igororero rya Nyarugenge, ubu hari kugororerwa abagororwa 10 813, barimo abagore 1 315. Ni mu gihe abarenga 65% bafungiwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura.

@Imvaho nsha

 Nov 13, 2025 - 19:42