
Gahunda nshya yo kurwanya malariya iratanga umusaruro
Apr 28, 2025 - 09:24
Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima mu Rwanda RBC, kiravuga ko gahunda nshya iri kwifashishwa mu mujyi wa Kigali mu guhangana na Malaria, irimo gutanga umusaruro kuko kuva itangiye, habonetse abarwayi 600 mu bantu ibihumbi 2 bari bapimwe.
kwamamaza
Mu gihe isi n'u Rwanda byizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, wizihirijwe ku rwego rw'igihugu mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, ku nsanganyamatsiko igira iti "kurandura Malaria bihera kuri njye", hagaragajwe ibirimo gukorwa kugira ngo Malaria yongeye gukaza umurego ihashywe icike burundu.
Prof. Muvunyi Mambo Claude, umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC, yavuze ko nyuma y'uko gahunda yo gupima urugo rwose, igihe umwe muri bo arwaye Malaria itangijwe, imaze gutanga umusaruro, bityo ngo hari icyizere ko izatuma ibipimo bya Malaria bigabanuka.
Abajyanama b'ubuzima mu karere ka Gasabo, barasobanura uko bashyira mu bikorwa gahunda nshya yo gupima abantu bose bari mu rugo, igihe umwe muri bo arwaye Malaria mu rwego rwo guhangana nayo.
Umwe ati "umuturage uje kwivuza iyo aje ukamufata ikizami ugasanga ararwaye tuba tubonye umukoro wo kuvuga ngo ni ukujya gusura rwa rugo kugirango turebe ko ntabandi nabo baba bafite ubwo bwandu bwa malaria".
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, bavuga ko gahunda yo gupima abantu bose mu rugo iyo haramutse hagaragayemo ufite Malaria, bayishimira kuko izajya ituma bavurwa hakiri kare batabanje kuremba.
Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, akarere ka Gasabo kabonetsemo Abarwayi ba Malaria bagera ku bihumbi 12, abo bakaba biganje mu mirenge itanu ya Kinyinya, Ndera, Jabana, Remera na Rusororo.
Ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima OMS, ritangaza ko mu myaka 20 ishize, hakozwe byinshi mu rwego rwo kurwanya Malaria, aho abantu miliyoni 13 muri Afurika, bapimwe ndetse bavurwa Malaria barakira.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


