Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwahaye inka Perezida Kagame

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwahaye inka Perezida Paul Kagame, mu rwego two kumushimira uburyo adahwema guteza imbere umwuga wabo.

kwamamaza

Ku wa Mbere nibwo mu Rwanda hizihijwe Umunsi mpuzamahanga w’abanditsi nyafurika.

Hategekimama Richard;Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yavuze ko hambere byavugwaga ko ushaka guhisha umunyafurika amuhisha mu gitabo, kuko byari bigoye ko bagira umuco wo gusoma ugereranyije no ku yindi migabane.

Yavuze ko igihe kigeze cyo kwiyambura uwo mwambaro, kuko ibitabo ari isoko y’ubumenyi bwafasha mu rugendo rw’igihugu rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yashimangiye ko ubwo bazirikanaga ku mwuga wabo, abanditsi basanze hari abantu bagira uruhare mu guhesha agaciro umuco wo gusoma no kwandika no kuwuteza imbere.

Yakomeje ati: "Twaravuze ngo umuntu wa mbere dukwiriye gushimira nk’Urugaga rw’Abanditsi, udufasha, ufasha igihugu, ufasha Abanyarwanda, ufasha abanditsi kuba mu murongo mwiza, kubera ko n’abanditsi b’u Rwanda aduha aho duhera twandika, bamwe banamwandikaho ibitabo, abandi bikabarenga bati rwose ni isoko tuvomaho impanuro. Abandi bikabarenga bati ’uyu muntu ni intwari mpinduramatwara, abandi bikabarenga bagahimba indirimbo."

"Mbese twaravuze ngo umuntu wa mbere dushimiye kandi duhaye impano ni Nyakuahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Tukaba rero tumuhaye inka."

Gusoma, igaburo rikuza ubwonko

Mu batanze ibiganiro kuri uyu munsi, harimo Dr Francis Habumugisha, umwanditsi akaba n’uwashinzwe Goodrich TV. Yatanze ikiganiro kigaruka ku "Igitabo nk’ibyo kurya by’ubwonko."

Yagaragaje ko umubiri utungwa n’ibiribwa, ariko ubwonko nabwo bukenera ibibutunga, bitaboneka bukagwingira.

Yavuze ko buba bukeneye amakuru, kandi uburyo atangwamo nabwo bukaba ingenzi.

Yashimangiye ko gusoma ibitabo ari bumwe mu buryo bwo kugaburira ubwonko, bikanaburinda gusaza.

Habumugisha yagaragaje ko ari byiza kugira ibitabo byanditse ku mpapuro kurusha ibyo mu ikoranabuhanga, kuko urumuri rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga rutuma umuntu asinzira nabi, kandi gusoma ibitabo biri ku mpapuro bituma umuntu atarwara amaso.

Yasabye ko abantu barushaho kwitabira gusoma, ndetse iki gikorwa kikarushaho gukundishwa abana bato.

Emmanuel Mudidi wabaye Minisitiri w’Uburezi ndetse n’Umudepite mu nteko ishiga amategeko y’u Rwanda, yavuze ko Ikinyarwanda gikwiye kurushaho gukoreshwa n’abanditsi, kuko atari ururimi rukennye nk’uko bamwe babitekereza.

Yatanze urugero mu buryo nka Korea y’Epfo yigisha mu rurimi rwayo, kandi amasomo agatangwa neza, ijambo ridahari bakaritira mu rundi rurimi.

Yagaragaje ko ibitabo byanditse neza byafasha igihugu mu kubaka bwa bukungu bushingiye ku bumenyi, igihugu cyifuza.

Ati :"Uyu munsi rero ubumenyi ni ikintu gikomeye, kandi aho babukura ni mu bitabo. Ibyo bitabo kandi bituma abantu barema ubumenyi, ndetse bigatuma ubwo bumenyi bugera ku bandi."

Yasabye ko abantu bazamura umuco wo gusoma, cyane cyane mu gusomera abana kuko bazamura uwo muco, nabo bazakura bakunda gusoma.

Ibyo bigatuma mu gihe kiri imbere abakenera ibitabo barushaho kwiyongera, bityo isoko ryabyo rigakura.

Mu bwanditsi haracyarimo imbogamizi nyinshi!

Mutesi Gasana washinze inzu y’ubwanditsi ya Ubuntu Publishers Ltd n’inzu y’ibitabo yise Arise Education Rwanda Ltd, yagaragaje ko isoko ry’ibitabo ari rigari, ariko rikeneye ibitabo bifite ireme haba mu buryo bikoze ndetse n’ibyanditswemo.

Yatanze urugero ko nko muri Amerika usanga hari miliyoni 162 z’ibitabo bicuruzwa buri kwezi, hakabamo igice kinini cyane cy’Abanyafurika, ariko ibyo bitabo bikaba byarasohokeye mu mahanga.

Yavuze ko kwandika ibitabo bihenze mu Rwanda kubera ko nta politiki ihari igenga abanditsi, ugasanga buri wese arabyuka akaba umwanditsi, kandi iyo nta politiki ihari, nta bashoramari bahaba.

Yanavuze ko nta buryo buhari bwo kwigisha abanditsi b’ibitabo, abakosozi n’abanonosozi, kuburyo byajya ku isoko bifite ireme.

Yagize ati :"Umuntu wese uzi Ikinyarwanda ntabwo ari umukosozi w’ibitabo, ntabwo ari umunonosozi w’ibitabo."

Yavuze ko nko mu Gifaransa umunonosozi w’igitabo yishyuza 4000$ ku gitabo kitarengeje amagambo 5000, kandi bigasaba kujya mu Bufaransa, washakira hafi muri Afurika, ukajya muri Maroc.

Yavuze ko ubona abanonosozi b’Icyongereza bo bisaba kujya muri Afurika y’Epfo cyangwa mu Bwongereza.

Icyakora, yakomeje ati "Turimo kubaka ubufatanye, nk’iyo ugiye mu mahanga ushaka ubufatanye, kuko nk’iyo Igitabo cyarebwemo n’umuntu ufite ubunararibonye, n’abandi kucyemera biroroha, bikoroha kugicuruza."

Yasabye ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo haboneke politiki y’ibitabo kugira ngo amafaranga yinjiza mu gihugu abe menshi.

 Gasana yanavuze ko kugira ngo umuntu asohore igitabo gifite impapuro nziza n’impumuro nziza, bisaba kujya kucyandikisha mu Bushinwa, mu Budage cyangwa mu Misiri, kubera ko kugeza ubu kubikorera mu Rwanda byaba bihenze cyane.

Yakomeje ati "Habayeho uburyo butuma impapuro zinjira mu gihugu zigabanyirizwa imisoro, nabyo byafasha."

Avuga ko ibyo byose bitewe n' ikibazo cy’amikoro, ibitabo byandikirwa mu Rwanda usanga bidafite ireme rikenewe, ugasanga ibitabo by’abanyarwanda bikunzwe bikanahabwa ibihembo, byasohokeye mu mahanga kandi si ko buri wese yabyishoboza.

Umuyobozi w’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye, Dr Alphonse Muleefu, yavuze ko barimo gushaka uko batanga umusanzu mu guteza imbere umwuga w’ubwanditsi binyuze mu masomo atangirwa muri iyi kaminuza.

Yavuze ko abanyeshuri bashobora kuba abanditsi beza, banahereye ku bitabo by’ubushakashatsi bandika ko basoza ibyiciro bitandukanye bya kaminuza.

Yavuze ko UR irimo gutangiza amasomo y’ubumenyi mu bijyanye n’amakuru n’amasomo ajyanye n’ibitabo (Information science and library studies), aho bigeze ku rwego rw’Isuzuma ry’Ikigo gishinzwe amashuri makuru na za kaminuza, HEC, “mu gusuzuma ko twujuje ibisabwa." 

Yasabye abanditsi kubaka umubano na bagenzi babo bo mu bindi bihugu, hagamijwe kwigiranaho no gukemura ibibazo baba bafite.

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rubarura abanyamuryango 204. Ruvuga ko rwatangiye guhugura abasomyi ngo bahindurwemo abanditsi ku ngingo zitandukanye.

 Nov 8, 2022 - 14:21