Dr. Frank Habineza yatanze kandidatire ye yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’amatora kandidatire y’uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika y’igihugu azaba ku itariki ya 15 Nyakanga uyu mwaka.

kwamamaza

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) rirangajwe imbere n’uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azabera rimwe n’ay'Abadepite mu kwezi kwa 7, Dr. Frank Habineza yashyikirije komisiyo y’amatora kandidatire ye yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda gusa mu kuyitanga iherekejwe n’ibindi byangombwa bitandukanye hari ibyabuzemo aho asobanura ko atari ukubibura ahubwo habayeho kubyitiranya akaba yahawe amahirwe yo kuzabizana.

Ati "ntabwo twabyibagiwe bansabye icyangombwa cyuko nta bundi bwenegihugu mfite kandi naraburetse mu mwaka wa 2017 ndetse icyangombwa naragitanze ko nabonetse numvaga ko atari ngombwa ko nongera kukizana kandi bagifite ariko bambwiye ko nakongera nkakizana, ntakibazo kirimo".  

Dr. Frank Habineza akomeza avuga ko amatora y’uyu mwaka Green Party yiteguye neza biruseho kurusha amatora yo mu myaka yashize ariyo mpamvu biteguye kwitwara neza.

Ati "aya matora tugiye kujyamo ya 2024 tuyafitemo icyizere kurusha aya 2017 kubera ko twagiye mu matora tumaze imyaka 4 gusa ishyaka rimaze kwemerwa ubu tumaze imyaka irenze 10, twamaze kwiyubaka, dufite inzego z'urubyiruko kuva mu karere kugera ku rwego rw'igihugu, dufite inzego z'abagore kuva mu karere kugera ku rwego rw'igihugu, buri mu murenge wose dufitemo abarwanashyaka, mu mwaka wa 2017 twagiye mu matora tutari no mu nzego za leta ariko 2018 twagiye mu matora y'Abadepite turatsinda, tujya mu nteko ishinga amategeko dufitemo Abadepite 2 dufite n'Umusenateri, muri aya matora ya 2024 tuzagira intsinzi bitandukanye nuko byari bimeze".        

Mu yindi migabo n’imigambi ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rivuga ko niritorwa rizashyiraho Minisiteri ihagarariye itangazamakuru, ndetse rinashyireho itegeko rirebana n’ubwishyu ku bakatirwa igifungo cy’iminsi mirongo itatu hakavamo nk’umwaka ndetse umuntu agasohoka ari umwere.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 21, 2024 - 07:33