Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana batorewe kuba Abasenateri bashya

Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) kuri uyu wa 14 Ukwakira (10) 2025, yatoye Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana nk’Abasenateri bashya.

kwamamaza

Aba bombi bazasimbura Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa bazasoza manda zabo ku wa 22 Ukwakira 2025, mu gihe Urukiko rw’Ikirenga ruzaba rwamaze kubemeza.

Dr. Habineza ni umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba azwi cyane mu bikorwa byo kurengera ibidukikije kuva mu gihe yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Mu 2009, yashinze ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije.

Mu 2017, yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntiyabigeraho. Umwaka wakurikiyeho yabaye Umudepite kugeza mu 2024.

Na bwo mu matora ya 2024 yagerageje kongera guhatanira umwanya w'umukuru w'igihugu, ariko ntiyatsinda. Kuva ubwo yari ahuguye mu bikorwa by'ibyaka rya DGPR nka Perezida wayo.

Ku ruhande rwe, Alphonse Nkubana ni Perezida w’ishyaka PSP (Parti Socialiste pour le Progrès) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba n’Umuvugizi wa NFPO kuva muri Nzeri 2024.

PSP ni ishyaka rishingiye ku mahame y’ubwisungane, ubutabera n’iterambere rirambye, rifite politiki ishingiye ku kwimakaza ubwisungane, ubutabera n’iterambere rirambye mu kubaka igihugu kidaheza.

Yagize uruhare mu bukangurambaga ‘Sasa Neza Munyarwandakazi’ bugamije guca nyakatsi ku buriri, ndetse n’ubwitwa ‘Agakono k’Umwana’ bushishikariza Abanyarwanda gutegurira abana indyo yuzuye.

Mu 2017 no mu 2024, PSP yifatanyije n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ashyigikira kandidatire ya Perezida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

@igihe

 Oct 14, 2025 - 14:26