
Burera: Urujijo ku mugabo w'imyaka 22 bivugwa ko yishwe n'inzoga
Oct 7, 2024 - 08:25
Mu karere ka Burera mu majyaruguru, haravugwa urupfu rw’umugabo w'imyaka 22 rukomeje guteza urujijo aho abo mu muryango we bavuga ko yishwe n’inzoga z’ibyuma, abaturanyi babo bo bakavuga ko yapfuye amaze kurwana na mwenenyina bapfaga umugore.
kwamamaza
Abaturanyi ba nyakwigendera Tuyizere J Paul wari utuye mu kagari ka Mucaca mu murenge wa Rugengabare mu karere ka Burera, hari abavuga ko murukerera rwo kuwa Gatatu aribwo bahurujwe n’umuryango we bagasanga yifungiranye mu nzu bakanyura hejuru bagasanga amaze kunywa inzoga bise ibyuma, amaze kunywa 13, ngo bakamujyana kwa muganga.
Hari n’abavuga ko uyu mugabo w’imyaka 22 bigaragara ko yari akiri muto ashobora kuba atazize inzoga kuko bavuga ko yabanje kurwana na murumuna we bapfa umugore ngo dore ko bari banasanzwe bapfa umubano udasanzwe uwo mugore yagiranaga na mwene se.
Rucyimirana Celestin umubyeyi ubyara aba bombi, we avuga ko uwo mwana we yazize inzoga dore ko banamusanze yifungiranye mu nzu, murumana we akaba arwaye Diabete.
Ati "yageze mu nzu, ageze mu nzu arabinywa, twanyuze hejuru mu ibati kugirango tumugereho kuko twaramukinguje yanga gukingura duhita tumenya ko yanyweye ibyuma".
Abaturage basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ngo hakamenyekana icyamwishe ngo kuko imyitwarire ye itari iy'abantu bo kwiyahura.
Avugana na Isango Star, Bwama Mwanangu Theophile, umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko nabo bataramenya icyishe uyu mugabo.
Ati "agaragaza intege nke akajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mucaca babona ari ngombwa ko bamujyana ku bitaro bya Butaro kuko babonaga ariho bamuha ubufasha bw'ubuvuzi ariko kubw'amahirwe macye aza kwitaba Imana ariko icyamwishe ntabwo kiramenyekana".
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko hagiye gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.
Ati "harimo gukorwa iperereza kugirango hamenyekane niba ibivugwa aribyo".
Nyakwigendera Tuyizere J Paul yari afite imyaka 22, atuye mu kagari ka Mucaca mu murenge wa Rugengabare yari umugabo wubatse, asize umugore n’umwana umwe.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


