Rubavu: Abaturiye inkombe z’ikiyaga cya Kivu babangamiwe n’imyanda iva muri RDC.

Abaturiye inkombe z’ikiyaga cya Kivu baravuga ko hakenewe ubufatanye buhuriweho hagati y’u Rwanda na DRC mu gucunga no kurinda imyanda yangiza iki kiyaga. Bavuga ko mu gihugu cy’abaturanyi havayo imyanda myinshi ikanduza iki kiyaga. Ni mugihe ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, REMA, kivuga ko cyatangiye ibiganiro na RDC bigamije gufatanya kubungabunga iki cyiyaga cya Kivu.

kwamamaza

Iyo urebye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ndetse no mu mazi rwagati mu bice bitandukanye, usanga hagaragara imyanda yiganjemo amashashi n’amacupa.

Abafite ibikorwa bitandukanye n’abegereye inkombe z’iki kiyaga bavuga ko bakora ibishoboka byose mu kwirinda ko imyanda ituruka mu nzu z’ubucuruzi bwabo yakwanduza iki kiyaga ariko hakiri imbogamizi ikomeye ku myanda itari mike ituruka muri RDC.

Bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba zihuriwemo n’ibihugu bombi niba koko hifuzwa I Kivu gitekanye.

Umwe yagize ati: “imyanda icyacyari imbogamizi ikomeye cyane kuko hari igihe hazamo n’ibintu bipfuye, cyane cyane haza n’amacupa menshi aturutse muri Congo. Nko mu kwezi kwa gatangatu n’ukwa munani nibwo imyaknda ikunda kuza imyanda ivuye mu gihugu cy’abaturanyi, ntabwo iba iturutse mu Rwanda.”

 Undi ati: “ Inyanda yo muri Congo ni ikibazo kituremereye cyane kuko n’ubu ushobora kubona umuyaga uhushye noneho ukabona iki kivu kiranduye. Ahubwo numva igihe inzego z’ibihugu zizaba bibyumva zareba uko zavugana n’inzego za leta ya Congo bakareba uko bagabanya kwanduza ikivu ku rhande rwa Congo.”

“Twebwe ibyacu turabikora ariko duhora duhanganye nabyo.”

Nubwo u Rwanda na DRC bisangiye ikiyaga cya Kivu ariko ntibihuje ingamba zo kukibungabunga. Ibi bigaragazwa nk’imbogamizi ikomeye ku rusobe rw‘ibinyabuzima bikibamo.

Tuyisenge Jean Marie Vianney; umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije(REMA), yagize ati: “Plastique ikozwe mu kinyabutabire, ntabwo ihita ishwanyagurika ako kanya, ahubwo ni gake gake. Ibyo binyabutabire rero bigenda byangiza ibinyabuzima biri mu Kiyaga, yaba amafi n’utundi dusimba dufite utunyangingo dutoya. Ikibazo cyo kiragaragara kirahari, ariko inzego zirakorana.”

Tuyisenge avuga ko” hari uburyo butuma inzego zikorana kugira ngo cya kibazo kibe cyakemuka, Abayobozi bakavugana. Ibidukikije ni ikintu kigari cyane, twe turamutse duciye izo plastique kandi ahandi zihari, ntacyo twaba turimo gukora. Rero hari ubuvugizi buri gukorwa kugira ngo nabo babe bagenzura izo plastique.”

Impuguke mu bijyanye no kubungabunga ibiyaga n'urusobe rw'ibinyabuzima bibibamo, zigaragaza ko mugihe ibiyaga bitabungabuzwe neze uko bikwiriye byazangira ingaruka zikomeye z'ahazaza ku bantu barya ibinyabuzima byo mu mazi, nubwo hatabura no kwibazwa ku buziranenge bw'amazi akenerwa na benshi bagamije kwishima.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/_5goUF_cA-g" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Rubavu.

 Nov 18, 2022 - 11:47