
Burera: Hatangirijwe umunsi mpuzamahanga w'ubuziranenge
Nov 30, 2024 - 09:11
Burera mu ntara y'Amajyaruguru hatangirijwe umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge hanatangizwa ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu ku kunoza ubuziranenge muri gahunda y’igihugu yo kugaburira abana ku mashuri. Ni gahunda yitezweho kuzafasha abanyeshuri kwiga neza batekanye kuko izagendera ku mabwiriza yizewe.
kwamamaza
Umunsi mpuzamahanga w’ubuzirange wizihirijwe mu karere ka Burera mu majyaruguru y’igihugu, ni gahunda yanahujwe no gutangiza ubukangurambaga bwo kunoza ubuziranenge muri gahunda y’igihugu yo kugaburira abana ku mashuri yitezweho gutanga igisubizo kirambye mu buziranenge bw'amafunguro afatirwa ku mashuri.
Mugabowagahunde Maurice, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko iyi gahunda izafasha leta mu kurwanya inzara no gufasha abana b'amikoro make kudata ishuri kandi ko yizeweho impinduka.
Bamwe mu banyeshuri bari bitabiriye ibikorwa byo gutangiza uyu muhango ku mugaragaro, bavuze ko muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri hakigaragaramo ibibazo bikomotse ku buziranenge buke bw’ibiribwa bahabwa.
Murenzi Reymond, umuyobozi mukuru wa RSB ashimangira ko iyi gahunda izafasha abanyeshuri kwiga neza kandi batekanye.
Ati "hari ibibazo nyamukuru twagiye tubona muri iyi gahunda mu birebana no kudakoresha amabwiriza y'ubuziranenge mu gihe hategurwa amafunguro, ibyo bigatuma habaho ingaruka nyinshi harimo gukoresha nabi umutungo wa leta, kugira ingaruka ku bana bagaburirwa ifungo rimwe na rimwe bagahabwa ibitujuje ubuziranenge aho hari ibiribwa byatuma abana barwara ndetse bishobora no kuvamo urupfu".
Uyu munsi kandi hanahembwe inganda n’ibigo byahize ibindi mu buzirange banagiye gukomereza muyandi marushanwa ahuza inganda n’ibigo mu buziranenge muri Africa y’Iburasirazu.
Mu nsanganyamatsiko igira iti "Tunoze ubuziranenge bw’ibiribwa dushyigikira ubuzima bwiza ku burezi bufite ireme kuri bose".
Inkuru ya Emmanuel Bizimana/ Isango Star Burera
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


