Burera: Hashyizweho ingamba zigamije guca burundu inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko bwashyizeho ingamba zikaze  zo guca  burundu izo nzoga zitujuje ubuziranenge. Ni nyuma y’aho mu bice  bitandukanye byo muri aka karere  hakunze   kugaragara  abaturage  banywa  inzoga  zitujuje  ubuziranenge, abazinyoye bakitwara nabi.

kwamamaza

Ni kenshi twagiye tugaruka ku bijyanye n’inzoga z’inkorano zitemewe zirimo izitwa Umunini, umutaragweja, kunja kunja, nzogejo, couper, sinzundongoye ndetse n’izindi zigaragara mu bice bitandukanye byo mu karere ka Burera.

 Hanini wasangaga abantu badasibye kubyinubira ngo kuko iyo bazinyoye zibasindisha  bakitwara nabi.

Umuturage umwe agira ati: “niyo wayinywa uri umusore ufite imbaraga, no kurongora nturongora bitewe nuko iba yagukunjakunje.”

Undi ati: “ turi kunywa numvishije ngo ni Kunjakuja! Ngo ni kunjakunja kuko ituma umugabo adasura urugo, ariko njyewe ntacyo intara rwose. Ndagasomaga!”

Abaturage  banavuga  ko ubuziranenge  bw’izo nzoga  buba  butizewe  bitewe  n’uburyo zengwamo ndetse  n’ibyo abazenga  bashyiramo  bikaba  bishobora  kuzagira  ingaruka  ku buzima bw’uwazinyoye.

Umwe ati: “ numva bavuga ngo bashyiramo amatafari ahiye! Nonese iyo uyinyoye mugitondo ukabyuka wavunaguritse ntujye gukora!”

Bitewe  n’ingaruka  izo nzoga zinkorano zitemewe   zishobora kugira ku buzima bw’abazinywa,  aba baturage  basaba  inzego  z’ubuyobozi  gukora  ibishoboka  byose  zagacika  burundu.

Umwe ati: “bazikurikirana bakazica, n’inganda zizikora bakazica.”

Undi ati: “turasaba ko baca izio nzoga z’ibiyobyabwenge.”

Mwanangu Theophile;  umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera  ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,   avuga  ko  hashyizweho ingamba  zikaze  zo  guca burundu izo nzoga  no gukangurira  abaturage  kwirinda  kwishora  mu bikorwa  by’ubusinzi.

Ati: “urwo rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge tururimo. Twigisha abaturage ko badakwiye kwaya amafaranga bayajyana mu nzoga, mu bisindisha. Tunagenda dukora n’ibikorwa byo kugenzura ahaba hengerwa inzoga zitujuje ubuziranenge nuko hagafatirwa ibyemezo bishingiye ku mategeko, nkuko twagiye tubigirwamo inama n’ubuyobozi budukuriye.”

“ubukangurambaga muri tunyweless twarabutangije, twagiye dushyiraho n’amaclub.  Ubutumwa twakomeza kubana ni uko n’unyweye iyo nzoga ifite ubuziranenge agomba kureba aho yakorewe n’igihe izamara.”

Ibindi abaturage  bagarukaho bituma  bamwe  bayoboka  izo  nzoga  bita iz’inkorano zitujuje  ubuziranenge   ni uko ngo   akenshi usanga    zigura  make,    bityo bakazinywa  batitaye ku  ngaruka     zishobora kubagiraho.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star – Burera.

 Feb 5, 2025 - 13:42