Burera: Barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwometse ku gishanga cy'urugezi

Abaturage bo mu murenge wa Gatebe baturanye n’igishanga cy’urugezi baravuga ko bifuza guhabwa ingurane y’ubutaka bwabo bwometswe ku gishanga ntibabuguranirwe. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko byakozwe mu buryo bwo kurengera inkengero z’igishanga cy’urugezi.

kwamamaza

Abaturage bavuga ubutaka bwabo bwatwawe nta nama bagishijwe nuko bukomekwa ku gishanga cy’urugezi, biganjemo abemeza ko ariho gusa bacungiraga amaramuko.

Mu kiganiro gito bagiranye n’Isango Star, umwe yagize ati:“ bahajyanye tuzi neza ko bazaduha ingurane kuko ntiturisha, turya imyaka ivuye muri ubwo butaka! None kugeza ubu twarategereje turaheba.”

Undi ati: “ Nyine abantu bari bafite amasambu ku rugezi nuko bayateramo ibiti, nabo babona ari umushinga wabo. Ariko noneho hari igihe umuntu yarafite iyo sambu ku rugezi kandi ariyo yonyine imutunze. Kugeza aka kanya arya avuye guca inshuro kwa mugenzi we kubera ko ya sambu yarafite yafashwe igaterwamo ishyamba. Mbese yabaye ah’urugezi, ni iya Leta.”

Ibyifuzo by’aba baturage ni ukugira icyo bahabwa cyabafasha kubona indi mibereho nk’uko ubwo butaka bwabafashaga.

Umwe ati: “ nonese nkuwo muntu warufite ako gasambu kandi ari kamwe kari aho ku mwaru nuko bagateramo biriya biti, akaba nta handi hantu afite urumva we adashaka imibereho? Nifuza ko uwo muntu nawe yagira icyo ahabwa, akagira uburenganzira nuko akabona icyo arya.”

Undi ati: “twebwe twifuza ko baduha ingurane yahoo hantu noneho natwe tugahingamo ikidutunga.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko buzi iki kibazo ariko bugasobanura ko ubutaka bwafashwe bugaterwa ibiti n’ibindi bigamije gusigasira igishanga.

Ahubwo Mukamana Soline; umuyobozi w’aka karere,  akangurira n’abandi baturage gusiga metero 5o hagati yabo n’igishanga .

Ati: “mu nkengero z’urugezi hari bafa zone ahubwo abaturage bakomeza gukangurirwa (…). Ku gishanga cyangwa ahandi hantu hari igishanga hari bafa zone ziba zigomba kubahirizwa kugira ngo igishanga gikomeze gikumirwe, be gukomeza kucyangiza. Ahubwo turakomeza kubakangurira kubahiriza metero 50 zigomba kubahirizwa kugira ngo umuntu ye kuhahinga.”

Ikibazo cy’ubutaka bw’abaturage bavuga ko bwafashwe bukomekwa ku gishanga cy’urugezi mu karere ka Burera kimaze igihe ku batuye n’abafite ubukata ku nkengero z’icyo gishanga ubu gikoreshwa mu bukerarugendo.

Gusa birasa n’ibikomeje kudasobanuka neza kuko abaturage bagaragaza ko ubutaka bwabo bwatwawe burenze m2 5o, mugihe ubuyobozi bwo buvuga zari inkengero z’igishanga kuri m250, nkuko bisanzwe n’ahandi hose, ibi bigasa  no kwitana ba mwana.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera

 Mar 29, 2024 - 16:15