
Burera: Barambiwe gusiragizwa bajya gusaba amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo
Feb 6, 2024 - 17:12
Abaturege bo mu mirenge ya Rwerere na Rusarabuye baravuga ko barambiwe gusiragizwa bajya gusaba amafaranga y’ingurane zimitungo yabo yari ahanyujwijwe imiyoboro ndetse n’ahashizwe ibigega by’amazi . bavuga ko ayo mafaranga bayasinyiye mu myaka irenga 2 ishinze. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko aba baturage babugana bakabufasha, kuko buri muri gahunda yo kwishyura abaturage bafite imutungo yangijwe n’imiyoboro.
kwamamaza
Abaturage bo mu mirenge ya Rwerere na Rusarabuye bavuga ko bamaze igihe kirenga imyaka 2 basinyiye amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo y’ahanyujijwe imiyoboro n’ibigega by’amazi.
Umwe yagize ati: “imyaka ibiri irashize tujyagayo, tuvuyeyo, n’ejo hari abavuyeyo bakababwira ngo amafaranga arahari, ngo ibyumweru bibiri nibirangira bongere bagaruke ngo babahe amafaranga, twajya no kureba kuri kontte kuri SACCO tugasanga nta kintu gihari.”
Undi ati: “twamaze gusinya batubwira ko amafaranga bagiye kuyaduha, birangira ntayo baduhaye. Kandi abayobozi bahora batuubwira ngo amafaranga araje, araje….”
“ njyewe nk’ubu saha izi ng’izi , bazanye amalisiti y’abantu bacishirije imiyoboro y’amazi nuko turasinya imbere y’amafaranga. ariko saha izi, ntabwo tuzi ngo amafaranga yaratanzwe cyangwa ntabwo yatanzwe. Batubwiraga ko dusinyije ko twemeye ko ayo mafaranga aza imbere yawe, iyo usinye uba ubyemeye ko ayo mafaranga bazayaguha ariko ayo mafaranga twarayabuze.”

Abaturarage bavuga ko barambiwe gusiragizwa ku mafaranga y’imitungo yabo basinyiye, bagasaba inzego bireba kubishyuriza.
Umwe ati: “turambiwe guhora turagenda mu ngendo zo hirya no hino kuko nasinyiye amafaranga. nagiye ku karere inshuro ebyiri kandi ntayo bampaye, ubwo nageze aho ndicara.”
Undi ati: “ mudukorere ubuvugizi! bandimburiye ibigori, imigozi n’imihate byari bikikije aho ngaho bubakamo ikigega. Bamwe barayabonye ariko twebwe ntabwo twayabonye. Bakatubwira ngo amafaranga abarayafite ngo kuyaduha barayaduha.”
“ turambiwe gusiragira, ubu n’ejo tuzanasubirayo.”

Icyakora MUKAMANA Soline; Umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko abangirijwe imitungo muri aka karere bari kwishyurwa. Asaba n’aba baturage kubagana bakareba aho byapfiriye, nuko bakishyurwa.
Ati: “ariko abantu bose bari bafite ibibazo by’ingurane yaba ari Wasac, REG, cyangwa RTDA turi kubishyura. Ubwo rero twakurikirana tukamenya ngo nibande, tukareba ko batari ku rutonde rw’abari kwishyurwa kuko tumaze kwishyura amafaranga menshi muri ino minsi, ageze hejuru ya miliyoni 300 z’ingurane. Rero tumenye abo ari bo twakurikirana tukareba impamvu, baba batari mubo bari kwishyura ubu ng’ubu, tukareba ko bujuje ibisabwa hanyuma nabo bakazishyurwa.”
Abaturage bo mu mirenge ya Rwerere na Rusarabuye abaganiriye n’Isango Star bavuga ko kuba ubutaka bwabo ndetse n’imyaka bari barabuhinzeho yangijwe none imyaka ikaba yirenze ndetse hari abo bikomeje kugiraho ingaruka mu itrambere ryabo.
Nubwo nta mubare w’amafaranga yose hamwe azwi bitewe nuko abatarayahawe bose batabonekeye rimwe, ariko bavuga ko uko imyaka igenda noneho yiyongera ari nako ifaranga ritakaza agaciro, wagereranya n’ingurane zabo bikagorana kwisanga ku soko rigura ubutaka mu gace baherereyemo.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


