
Burera: Bamaze imyaka irenga itatu begerejwe ivuriro ridakora
Mar 27, 2024 - 15:20
Abatuye mu murenge wa Gatebe mu kagali ka Gatare baravuga ko bakomeje guhangana n’ingaruka zo kubura aho bivuriza kandi bari begerejwe poste de santé ya Gatare imaze imyaka irenga 3 idakora. Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buvuga ko buzi iby’iki kibazo kandi buri gushaka rwiyezamirimo wakorera muri iyo poste de santé ari nako bukomeje gusaba Minisante ko akomeje kubura bahabwa abaganga.
kwamamaza
Abaturage bo mu kagali ka Gatare mu Murenge wa Gatebe wo mu karere ka Burera, buvuga ko bari bishimiye ko begerejwe ivuriro rito, ‘Poste de santé’ ariko imyaka imaze imyaka irenga 3 ritarakora.
Umwe ati: “turaryubaka nuko tukabura abaganga ! harabura imyaka ibiri se niba atari itatu! Yba irenga rwose! Nta baganga bahaza.”
Undi ati: “twifuje poste de santé mu Kagali ka Gatare nuko barayitwubakira. Ariko imaze kuzura baranayitashye pe. twe abarwara twumva ko batuzaniye hafi ibitaro, twumva ko umusaza wacu Kagame ntako atatugize. Twarwara tukajya kubyivuzaho nuko tugategereza ko abaganga baraza ariko tukababura.”
Baanavuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka zirimo gukora urugemdo rurerure bajya gushaka ahandi bivuriza kubera kutagira abavuzi kandi bafite igikorwa remezo cy’ivuriro. Barasaba ko bahabwa abavuzi.
Umwe ati: “bitugiraho ingaruka kuko tujya ruguru iriya I Rusekera kandi dusize ibitaro hano! Iyo ndwaye nkabura uko ngira nzamuka I Rusekera mu mwanya w’uko aha hari kuza abaganga bakagira icyo batumarira. Birasaba ko batuzanira abaganga bavura.”

Undi ati: “ nk’umubyeyi utwite akaba arafashwe yagakwiye kujya ruguru aha kuri poste de santé ariko iyo afashwe agategereza kujya kuri centre de santé, akaba yanabura moto imujyana ashobora kuhatakariza ubuzima, agapfa akajyana n’umwana. Mbese ndumva ari ikibazo kuba poste de santé yacu itabona abaganga kandi turabakeneye cyane.”
MUKAMANA Soline; Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko bahangayikishijwe no kuba poste de santé yarubatswe ariko ikaba idafasha abaturage icyo yubakiwe.
Anavuga ko bakomeje gushaka rwiyemezamirimo uyikoreramo ndetse bikajyana no gukora ubuvugizi muri minisante kugira ngo nakomeza kubura bazabahe abakozi.
Ati: “nanone nihatagira uboneka ni ugukomeza gusaba abakozi muri Minisante kugira ngo tubone abajya ku kigo nderabuzima, tugire abo bavanaho tubajyane kuri poste de santé. Rero abaturage barasabwa gukomeza kwihangana kuko natwe biraduhangayikishije kuba igikorwa cyarubakiwe abaturage ariko ntikibe gikora.”
“twatanze amatangazo duhamagara ba rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi , twashyizeho amabwiriza yo kuzipiganira ubwo nihagira uboneka azahaza. Nihatagira uboneka ni ugukomeza gukora ubuvugizi muri Minisante.”
Abatuye n’abavukiye bagakurira muri aka gace nta vuriro bahabona ndetse nirihageze rikaba rimaze imyaka irenga itatu ridakora bagaragaza igihombo kuva ku muturage kugera no ku gihugu mu mboni zo kuba igikorwaremeze nk’icyo kimaze imyaka nta gikorerwamo.
@Emmanuel BIZMANA /Isango Star -BURERA
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


