
Burera: Bahangayikishijwe n’udusimba tw’umweru turimo kwangiza imyaka
Jul 17, 2025 - 13:52
Abaturage bo mu mirenge ya Cyanika, Gahunga na Rugarama mu karere ka Burera baravuga ko bahangayikishijwe n’udusimba tw’umweru twibasiye imyaka yabo, cyane cyane ibishyimbo, tukayirya itarera.
kwamamaza
Bavuga ko utu dusimba tuboneka ari twinshi mu mirima, tukonona ibihingwa, ihasigaye igahindura ibara ku buryo bamwe babuze uko batwita.
Umuturage umwe yagize ati "Ni udusimba utamenya uko tumeze, ntitugira imyama, ntitugira amaraso, turaza tukajya mu myaka, ukabona ibishyimbo byuzuyeho ibyo bisimba, byuzuyeho ibintu by'uruvutavuta. Ubwo iyo byuzuyeho ibyo bivutavuba, nta kindi uba ugambirira gukuraho."
Abaturage basaba ubuyobozi kubafasha hakaboneka umuti wica utwo dusimba kuko abahinzi benshi bamaze kujya mu gihombo gikomeye.
Bavuga ko hari uwo bahawe ariko ntiwabasha guhangana natwo.
Umwe, ati:"Hari uwo baduhaye ku Kagari ariko ntacyo watanze."

Mwanangu Theophile; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Burera, avuga ko iki kibazo kizwi kandi bakomeje gufatanya n'izindi nzego ngo bashake umuti wahangana n'utu dusimba.
Yagize ati:" Nanjye nagiyeyo ndatubona. Ubundi iyo tuje abagoronome bafasha abaturage kubigisha uko babyitwaramo, babigisha ibijyanye n'imiti batera."
"Hari udukoko twihanganira umuti ugasanga uwo muti ntubasha guhangana natwo, hakaba hashakwa undi muti wisumbuye bakawuha abaturage bakabigisha uko babigenza."
Impuguke mu buhinzi zivuga ko utu dusimba ari isazi y’umweru izwi nka whitefly. Muri aka karere, dukunze kwibasira ibihingwa byiganjemo ibishyimbo, ibirayi n’imboga.
@Emmanuel BIZIMANA / Isango Star - Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


