BURERA: bahangayikishijwe n’udusimba twitwa 'Isazi y'umweru' twangiza imyaka

Hari abaturage bo mi mirenge ya Cyanika na Rugarama bavuga ko bahangayikishijwe nuko bahinga imyaka ikazaho udusimba tw’umweru tukayirira ikiri mu mirima. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buravuga ko bwasanze ari agakoko kitwa isazi y’umweru kandi bari gukorana na RAB kugira ngo itere imiti muri iyo mirenge.

kwamamaza

Abaturage bo mirenge ya Cyanika na Rugarama mu karere ka Burera, bavuga ko bahangayikishijwe nutwo dusimba turi kujya mu myaka bahinze.

Umuturage umwe yabwiye Isango Star ko “mbere twaragiye turabirya, mbese nacuye ibiti gusa! Ni hose, nta muntu n’uyu wa Kirazira wigeze asarura. Iyo bwaje ntabwo dusarura.”

Undi ati: “ ni udusimba tw’umweru tujya no ku biti. Aha hari umurima twagiyemo, ntawajyaga gusoroma n’imboga na gato. Nta muntu wariye igishyimbo, nta n’uwasoromye! Kandi iyo tugiye ku kantu ntituvaho. Niyo ibishyimbo byaba bitangiye kuzanama imiteja, bigenda bihinduka umukara tsiriri noneho ahasigaye bikayaga nk’ubuki.”

Banavuga ko no mu myaka hari ubwo tuba twinshi kunyura hafi yatwo bikaba bigoranye gutambuka, ngo kuko tugurukira mu kanwa.

Umwe ati: “ biraza bikajya mu kanwa, mu maso. Iyo wambaye umwenda w’umuhondo, ntabwo wava mu rugo. Uri kuhava wambaye umwenda w’umuhondo maze bikagupfukiranya no mu maso hose.”

Bahangayikishijwe n’inzara yahazaza kubera ko basa n’abahingira utu dusimba. Basaba inzego bireba ko zabafasha zikabaha imiti yatwo.

Umwe ati: “ingaruka ni iy’inzara, nta kundi! Nonese waba utejeje inzara ntiza?!  Turasaba ubufasha, babonye umuti wo kudutera niba waboneka.”

Bavuga ko babuze umuti w’utu dusimba, ndetse hari n’iyo bagerageje gutera ariko biranga biba iby’ubusa.

“baturangiye n’isabune yitwa OMO ariko nabyo biranga, bazana umuti wa roketi turatera biranga! Nta muti tutateyemo ariko byaranze! Ahubwo akaba aribwo biza vuba.”

Icyakora Mme MUKAMANA Soline;  umuyobozi w’akarerere ka Burera, avuga ko basanze ari udukoko twitwa ‘isazi y’umweru’ bakaba bari gukorana na RAB kugira ngo batere imiti muri iyo mirenge. Gusa ngo ntituzahita tuhacika.

Ati: “ ni udukoko bita ‘isazi y’umweru’, baratera nuko twadusazi tw’umweru twagaragaye ku gihingwa ariko haba hasigayeho amagi. Ayo magi, uko ateye aba akomeye kuburyo umuti utahita winjiramo. Ni ukuvuga ngo bazatera, ngira ngo n’ejo ahari bazatera muri iriya mirenge ya Rugarama na Cyanika , kugeza nibura amezi atatu ashize nibwo umuntu yakwizera ko twaba ducitse burundu.”

Muri iyi mirenge bakunze guhinga ibigori, ingano,ibirayi n’indindi byose bikundwa nutwo dusimba kuko usanga twirunze mu bihingwa. Tuza bwa mbere, bavuga ko babanje kugira ngo ni ibyo babaterereje mu mirima yabo, cyane ko bari banatangiye kwitana bamwana.  Ariko nyuma y’ubusesenguzi bw’abahanga mu by’ubuhinzi basanga ari isazi y’umweru ikunda kuza hafi y’ibirunga, ari nako gace iyi mirenge yombi iherereyemo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - Burera

 Mar 12, 2025 - 12:39