Burera: Bahangayikishijwe n’inzoga yitwa ‘Kunjakunja’ ishajisha urubyiruko.

Abaturage bo mu murenge bo mu mirenge ya Gahunga na Kinoni baravuga ko bahangayikishijwe n’inzogo yiswe ‘KUNJAKUNJA’ ikunzwe n’ urubyiriko. Bavuga ko urubyiruko rwayinyoye iruhindura nk’abasaza, abubatse ntibabashe kuzuza inshingano z’abashakanye n’ibindi. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukurikirana byihuse iby’iz’inzoga kugira ngo zidakomeza kwangiza ubuzima bw’abaturage.

kwamamaza

Ubusanzwe ubwoko bw’inzoga yiswe kunja kunja zikomoka mu bisigazwa by’uruganda  rukorera inzoga zitwa Inkera  mu murenge wa Gahunga, aho ibizikuwemo bidatabwa   ahubwo babipakira ku magare bakazibagemurira , nk’uko bitangazwa n’ abatuye mu karere ka Burera mu mirenge ya Gahunga na Kinoni.

Umwe yagize ati: “bagera nyuma izo bohereza mu giturage nizo ziba zivangavanzemo ibyo ngibyo!”

Bavuga ko ibyo bigira ingaruka ku buzima bw’abazinywa, haba mu bigaragarira amaso ndetse n’ingaruka zitagaragara.

Izo ngaruka zirimo kuba abasore bari kuzinywa bari gusaza vuba  bakabura imbaraga, abandi zikabakunjakunja ntibashobore kuzuza inshingano z’abashakanye ndetse n’ibindi.

Umuturage umwe yagize ati: “ Kunjakujya ni ibintu by’ibikorano!” “ hoya niyo wanayinywa  niyo waba uri umusore w’imbaraga no kurongora nturongora bitewe nuko iba yagukunjakunje, ubwo abandi bakamwirongorera nyine !

Undi ati: “impamvu bayise kunjakunja ni uko bayinywa ari nkeya igahita ibasindisha ako kanya!”

Abanywa iyi nzoga bavuga ko abao igiraho ingaruka ari abanywa nyinshi, abandi bakavuga ko baba basanzwe batagira imbaraga. Nubwo bazinywa badasobanukiwe iyo ziva n’ibyo zikorwamo, bashimangira ko abazivuga nabi ari ababa bashaka kuzisebya.

Umwe yagize ati: “natangiye kuyinywa bagishinga uruganda hariya mu Gahunga, ntacyo itwaye rwose . Ngo Kunjakunja ituma umuntu atirongorera umugore ariko njyewe ntacyo intwara rwose. Ni ukugasoma kuko ikibi ni ukunywa nyinshi.”

“nyine ngo irakunjakunjaga nanjye niko mbyumva ariko njyewe ntabwo byari byambaho.”

Viateur TWIZEYIMANA; Umuyobozi w’uruganda rukora Inkera abaturage bavuga ko arirwo ruboherereza n’iyitwa ‘KUNJAKUNJA’,  arabihakana.

Avuga ko iyi nzoga batayikora ndetse  batazi n’iyo ituruka, ati: “ ikibazo ni uko tutayikora , twe dukora inzoga yitwa Inkera, bafite ahandi hantu bazirangura henshi, uzagenda ubaze.”

Twizeyimana avuga ko abavuga ko bakora iyi nzoga yitwa Kinjakunja ari ukubaharabika.

NSHIMIYIMANA Jean Baptiste; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Burera, yemeza ko hari inzoga zikorerwa aha mu murenge wa Gahunga ariko batari baramenye ibyayo makuru ya KUNJAKUNJA, ndetse naho zikorerwa.

Avuga ko bagiye kwihutira kuyakurikirana, ati: “Nta makuru narinyifiteho neza ariko nziko uruganda ruhari. Turaza gukurikirana vuba byihuse kuko ntabwo twakwemerako abaturage bacu ba Gahunga [ariko zigera hirya no hino mu gihugu], zakwangiza ubuzima bwabo n’ubw’abanyarwanda.”

Izi nzoga akenshi usanga zigura make muri aka gace. Uretse abakuze, usanga n’abakiri bato baziteretse mu bikombe.

Iki kibazo gikomeje kugaragara hirya no hino mugihe umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabigarutseho ubwo yasozaga inama y’igihugu y’Umushyikirano.

Yibukije abayobozi ko abangizwa n’inzoga aribo maboko y’igihugu, bitagakwiye kuba inkuru babara gusa ntacyo babikoraho.

 Yagize ati: “ Bavuze ubusinzi, bavuze iki…ariko hari ubwo mubibara nk’inkuru gusa. Ntabwo ari inkuru zo kubara, ni ikibazo gikwiriye kuba gikemuka. Bivuze ngo ntumuvuga ngo nawe ejo hatazagira ugucyaha , nawe wabikoze ushaka za nyungu. Bikaba kumvikana mu cyaha, ariko abantu bakwiye kubwira umuntu bati ‘sigaho’ ntabwo aribyo, bikaba ariko bigenda.”

“ biratwangiza twese kuko si umuntu umwe byangiza. No ku bana bato  rero, mwavugaga banywa inzoga batagikendera no ku myaka, usanga abana b’imyaka 14 ….”

Iyi nzoga yiswe KUNJAKUNJA bivugwa ko iza imbere mu kangiza abakiri bato, itaroberwa nyiraho n’aho ikorerwa, haravuga  ko impamvu bose bayisangamo ari uko igura make.

Icyakora hakomejwe kwibazwa ku hazaza h’urubyiruko rwatangiye kuyobokwa n’iyi kunjakunja, mugihe igihugu cy’u Rwanda gishize imbere iterambere rishingiye ku bakiri bato.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.

 Apr 19, 2023 - 12:29