Burera: Bahangayikishijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kidaho-Butaro-Base ribasiga mu manegeka

Bamwe mu baturage baturiye ahari gukorwa umuhanda Kidaho-Butaro-Base baravuga ko bahangayikishijwe no kuba ibikorwa by’uyu muhanda birimo  kubasiga  ahashobora gushyira ubuzima  bwabo  mu kaga gakomeye. Icyakora Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bugiye gufasha abaturage bakavanwa muri ibyo bibazo.

kwamamaza

Abataka iki kibazo cyo gushyirwa mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda Kidaho Kirambo-Base ni abo mu murenge wa Gitare wo mu karere ka Burera. Bavuga ko ibibatera impungenge ari ibigaragarira amaso kuko hari n’ abasa n’abasigaye batuye mu muhanda hagati, naho abandi bakohererezwa amazi mu ngo.

Ubwo baganiraga n’Isango Star, umwe yagize ati: “ none ko badusize mu manegeka bagikora umuhanda, numara kuzura abana bazakinira hehe? Cyangwa ko imodoka izaza igakoma inzu ko ubona ari intambwe imwe watera ukagera mu nzu, ubwo bizagenda ute?!”

Undi ati: “niba ari ba rwiyemezamirimo, ntabwo tubimenya kuko sinzi ukuntu inzu nk’iyi urabona ko kaburimbo izafata aha n’iyi nzu igahaze aha ngaha!? Twavuga ngo ntabwo igipimo cyayifashe! None nkaba nibaza nti ‘ese Leta yo izavuga ngo kaburimbo ikandagiye mu muryango w’umuntu, imodoka niza igatsinda umwana none muzavuga ngo hari ukuri kuriho?”

Bavuga ko hari n’aho babwiwe ko mu masambu yabo hazavaho ubuso buto ariko bikaza gutandukana.

Umwe ati: “bafata metero z’umuhanda nuko baratubwira ngo ku mirima yacu ni akantu gato kazavaho nuko tugiye kureba dusanga bigeze nk’iriya kure! Niba iyo kaburimbo izagera iyo hose bageze kandi ntibahatwishyuriye!”

Undi ati: “ tubona ari akarengane! Nonese si uguteza impanuka? Reba amazi ari kuza mu mirima yacu akaregamo, ubu niduhinga nta kintu kizamera.”

Aba baturage bahangayikishijwe nuko isaha ku isaha byashira ubuzima bwabo mu kaga. Basaba ko batabarwa

Unwe ati: “ ni uko baza bakabigenzura bakareba abasigaye mu muhanda nuko bakagira icyo babwira Leta nayo ikadukura muri uyu muhanda utararangira gukorwa. Kuko numara kurangira bazaza n’ubundi bavuge bati nimuve mu muhanda! nuko ugende, niho n’abantu bari gukurizaho bakagenda bavuga ngo Leta iratunanije, iratwangaje kandi nta ruhare yabigizemo, ahubwo yaragize ba rwiyemezamirimo.”

Undi ati: “ ni icyo turi gusaba ariko ntabwo twanze ibikorwa byiza.”

MUKAMANA Soline; Umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko bagiye gufasha aba baturage kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Ati: “ niba hari aho biri nakangurira abaturage kugira ngo babitugezeho. Ariko by’umwihariko ndavugana n’abegereye abaturage cyane aho umuhanda ukora  cyane cyane ni mu murenge wa Kagogo na Cyanika kuko umuturage tugomba kumuvuganira kuko ntabwo yagera ku mushinwa amenye ibyo aravuga! Ibyo ndaza kubikurikirana ariko ntibagire ikibazo kuri uriya muhanda kuko ingengo y’imari …nta gikorwa leta ireberera abaturage ikora itabanje guha ingurane abaturage.”

Uretse abahisi n’abagenzi bavuga ko nabo bahangayikishijwe n’ubuzima bwaba baturage mugihe ari nta gikozwe, abahatuye ubwabo bavuga ko iyo bakigaragarije abakorana n’abakora umuhanda, nabo bababwira kubyibwirira ba nyir’ibikorwa bawukoresha  nuko bakagorwa nuko badahuje ururimi.  Nimugihe abakoresha umuhanda bavuga ururimi rw’igishinwa, naho abaturage bakavuga ikinyarwanda.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango star - Burera

 Jan 7, 2025 - 08:36