
Burera: Abo inyamaswa zo muri Parike zonera batinda kubona ingurane z'imyaka yabo
Mar 19, 2025 - 10:46
Hari abaturage no mirenge ihana imbibi n’ishyamba ry’ibirunga binubira ko bonerwa n’inyamaswa ziva mushyamba ntibanabonere ku gihe ingurane y’imyaka yariwe. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buri kuganira na RDB kuri iki kibazo kugira ngo gikemuke mu buryo burambye.
kwamamaza
Abaturage biganjemo abo mu mirenge ya Cyanika, Gahunga na Rugarama yo mu karere ka Burera, ihana imbibi n’ishyamba rya Parike y’ibirunga, bavuga ko akenshi inyamazwa zivamo zikabonera imyaka ariko bagatinda kubona ingurane yazo.
Umwe mu bahuye n’iki kibazo yabwiye Isango Star, ko “ abo muri ariya masambu bahora basanga zaboneye! Barahomba cyane kuko nk’iyo zaje mu murima w’ibirayi zikabicundagura wajyamo ugakura? N’abantu bakuru zirabica!
Undi ati: “ baza gupima ariko ziratwoneraga cyane.”
Ubusanzwe bavuga ko nubwo hari ikigega kibarura imyaka yangijwe n’inyamaswa zo muri parike, ariko nabyo bifata igihe kinini kuburyo bitaramira umuhinzi wahinze yizeye imyaka.
Basaba ko iri shyamba ryazitirwa nk’igisubizo kirambye, bagahinga imyaka bizeye umutekano wazo.
Umwe ati: “ bazitira bagashyiraho ibyuma bya senyenge.”
Icyakora MUKAMANA Soline; umuyobozi wa karere ka Burera, avuga ko bari kuganira n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, kugira ngo hazitirwe mu buryo burambye.
Ati: “ icyo kibazo twakivuganyeho na RDB. Nibyo koko tubona umusaruro w’ibikomoka mu Birunga ariko twari twavuganye na RDB yuko aho bari bazitiye ariko ziriya nyamaswa nk’imbogo kuko ari nini zirahasenya zikajya kwangiriza abaturage. Icyo dusaba abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe.”
Anavuga ko batari baziko kwishyurwa abaturage bitinda, bagiye kubisuzuma.
Ati: “abangirijwe ntabwo narinziko bitinda kuko RDB twakoranaga bakabishyurira igihe, ubwo nakurikirana nkamenya aho bitindira , kugira ngo abaturage babone ibyo inyamaswa zangije.”
Inyamaswa zonera abatuye muri iki gice cyegereye parike y’ibirunga harimo ifumberi, Imbogo n’izindi. aba baturage banavuga ko hari n’izinkazi zivamo zikaza mu baturage zakabagirira nabi..
@Emmanuel BIZIMANA /Isango star -Burera
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


