Burera: Abarimu 400 bigisha Amateka barikongererwa ubumenyi ku mateka y’u Rwanda.

Abarimu barenga 400 batangiye amahugurwa yo kubafasha kumenya neza amateka yaranze U Rwanda byumwihariko aya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, baravuga ko bayitezemo kumenya amateka batigishaga neza kubera kutayamenya. Minubumwe ivuga ko bahisemo ko abarimu bigishwa aya mateka aruko hari abo byagoraga kuyigisha abanyeshuri.

kwamamaza

Abarimu barenga 400 baturutse hirya no hino mu gihugu bakora umwuga w’uburezi mu mashuri yo  mu Rwanda, bahuriye mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherere mu Karere ka Burera, aho bagiye kumara iminsi 3 bahugurwa ku mateka y’u Rwanda byumihariko aya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.

Bamwe muri bo bavuga ko bisanze hari abagorwaga no kwigisha aya mateka bitewe no kuyagiraho ubumenyi buke.

Umwe yagize ati: “hari ababa badafiteho ubumenyi buhagije kuko wenda hari abari bariho jenoside iba, hari n’abatari bahari uyu munsi barimo barigisha, bari abana nabo uretse kubisoma mu bitabo nkuko tuvuga za jenoside zakorewe abayahudi, bumva gutyo! Rero urumva kuvuga ibintu wasomye utari uhari ntabwo biba bikoroheye, uba ukeneye izindi formation [amahugurwa] zikomeye kugira ngo ugireho ubumenyi bwibanze.”

MUNEZERO Clarisse; Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, ari nawe watangije aya mahugurwa yahujwe n’itorero ku mugaragaro, yemeza ko yateguwe nyuma yo kubona ko bisa n’ibigoranye kugeza ku banyeshuri amateka yose uko yakabaye, kubera ubumenyi buke ku barimu.

Ati: “hari ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye zirimo Sena ndetse hari n’isesengura ku rwego rwa Minisiteri twakoze ryagaragaje ko zimwe mu mbogamizi abarimu bagira mu kwigisha amateka ari uko nabo ubwabo batayasobanukiwe. Igikorwa rero cyaduhurije aha ni ukugira ngo tuganire nabo ariko noneho dufate ingamba zituma dukora imfashanyigisho nziza zibafasha kugira ubwo bumenyi badafite, noneho babashe kwigisha isomo ry’amateka.”

Abarimu bigisha amateka bagaragaza ko mu bibazo bagira harimo no kutagira umwanya uhagije wo kuyigisha ayo mateka ugereranyije n’andi masomo.

Umwe yagize ati: “nk’ubu isomo ry’amateka rigira amasaha abiri gusa mugihe usanga andi masomo atandukanye nk’amasiyansi ndetse n’indimi bagira amasaha arenga abiri. Noneho ugasanga kwigisha amateka y’u Rwanda mu masaha abiri gusa, ugasanga uri kunyuramo kugira ngo urangize program ariko muby’ukuri utatanze ibisabwa gutangwa mugihe gikwiye.”

Undi ati: “ amasaha  ni make cyane pe ugereranyije n’andi masomo kuko usanga nko mu wa mbere ufite unit 14 ugomba kwigisha mu bihemwe bitatu. Noneho ugasanga ufite periode ebyiri, periode iba igizwe n’iminota 40. Noneho urinjiramo ugasuhuza abana, wababwira guhanagura ikibaho, iminota ikaba irarangiye. Periode ninke pe!”

Icyakora Munezero Clarisse; umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, avuga ko izo mbogamizi zose ziri gushakirwa ibisubizo.

Ati: “iki gikorwa cyaduhurije aha twagikoze ku bufatanye na REB ndetse na Mineduc kuburyo ingamba zizafatwa twese tuzafatanya kuzishyira mu bikorwa. Nibigaragara yuko amsaha ari makeya, hanyuma ubwo tuzabivugana na Mineduc kuburyo amasaha yazongerwa.”

Mu mateka yaranze u Rwanda, byumwihariko aya Jenoside y’akorewe abatutsi 1994, aba barimu bagiye kumara iminsi 3 bayasobonurirwa ndetse  hakaziyongeraho no gufasha bamwe mu barimu kubohoka ku mbogamizi zo kwigisha ayo mateka bitewe nuko nabo abakoraho bakaganzwa n’amarangamutima.

Aba kandi bazafashwa kumenya neza amateka y’intambara n’andi mateka anyuranye bazigishwa n’abahanga mu mateka yaranze u Rwanda mu mizi.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star –Burera- Nkumba.

 Sep 12, 2023 - 19:22