
Burera: Abanyeshuli bayoboye abandi muri kaminuza bari gutozwa indangagaciro
Mar 21, 2025 - 08:30
Abanyeshuri 233 bayoboye abandi mu mashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda bari gutoza indagangagaciro zihamye ndetse no kubateguramo abayobozi beza. Ni icyiciro cya gatanu cy’itorero Intagamburuzwa cyatangiye kuri uyu wa kane mu kigo cy’ubutore cya Nkumba.
kwamamaza
Itorero ry'intagamburuzwa icyiciro cya gatanu riri gutorezwamo abanyeshuri 233 bayoboye abandi mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.
Ubwo yatangizaga iri torero, UWACU Julienne; Umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe itorero n’ iterambere ry’ umuco muri Minisiteri y' Ubumwe bw'Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yavuze ko abaryitabiriye bari gutozwa indangagaciro na kirazira z'umuco nyarwanda.
Ati: “icya mbere tuba twifuza ko ibyo biga mu mashuli, ubuhanga bafite, ubwenge bafite bwubakira ku muco wabo, ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda. Bakamenya amateka y'igihugu cyabo, bakamenya neza icyerekezo cyaho igihugu kigana kugira ngo mubyo biga, mu bumenyi bahaha bugomba kubafasha kubaka igihugu cyabo ni gusigasira ibyagezweho.

Iruhande rw’ibi kandi, aba banyeshuri bari gutozwa imikorere y'itorero ku buryo na bo bazagira uruhare mu mikorere yaryo mu mashuri makuru na kaminuza bigaho. Bavuga ko ari ingenzi cyane ku banyeshuri barangiza mashuri bitewe n’ibyugarije igihugu.
Umwe ati: “ cyane ku muco kubera ko usanga muri kaminuza twigamo harimo n'abanyamahanga bakeneye kumenya umuco w'u Rwanda, ese ni iki banyarwanda bafite nk'umwihariko wabo? Mubyo bafite, mubyo bakora , mu bibaranga, mu bibatunga, ni uwuhe muco w'abanyarwanda? Dukeneye no kubigisha nabo bakamenya ngo u Rwanda ni igihugu gifite ayahe mateka, gifite iyihe ntumbero, iyihe ntego."
Bavuga ko indangagaciro bazigira i Nkumba zizabafasha no mu buzima busanzwe ndetse nk'abayobozi bakabasha kuzatanga umurongo ngenderwaho w'igihugu muri rusange.

Minisiteri y'uburezi mu Rwanda ishimangira ko impamvu abanyeshuri bo muri za kaminuza n'amashuri makuru boherejwe muri iri torero ari uko ryitezweho kubongerera ubumenyi birushijeho, nk’uko bitangazwa na Jean Claude HASHAKINEZA.
Yagize ati: “ abakera bari abahanga baravugaga ngo ubwiza bw'umukobwa bumugeza ibwami ariko ubwenge bwe nibwo bugena igihe azahamara. Uramutse wize ukagira ubumenyi gusa budafite imyitwarire, ikinyabupfura, ntaho byazakugeza muby'ukuri. Ushobora kubona ako kazi ariko iyo ugezeyo ukaba umusinzi, ntabwo utindayo. Ugezeyo ntugire ikinyabupfura ntawabasha gukorana nawe. Ni byiza rero ko umunyeshuli yiga akava mu ishuli afite ibintu byombi bikenewe. Hari ubumenyi bujyanye n'ibyigishwa mu ishuli, hakaba n'imyitwarire ikwiye n'imyumvire ikwiye."
Itorero Intagamburuzwa ryatangiye 2014, rimaze kunyuramo abanyeshuri bayoboye abandi mu mashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda bagera kuri 3 340.
Biteganyijwe ko abaryitabiriye kur’iyi nshuro bazahamara iminsi 14 batozwa ibirimo indagagaciro na kirazira n’ imikino njyarugamba.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -I Nkumba mu karere ka Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


