Bugesera: Rilima barishimira umushinga wa Biogas wazanwe ku ishuri ryabo

Umushinga wo kubyaza umusaruro imyanda y'ubwiherero igakorwamo biogaz ndetse n’amazi ashobora kongera gukoreshwa (FEPEAR) wamuritse igikorwa kibyara iyo biogaz wubatse mu rwunge rw'amashuri rwa Rilima mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera intara y’Iburasirazuba.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange bakomeje urugendo rwo guhangana n’ibihumanya ikirere, umushinga wa FEPEAR wahisemo kubyaza umusaruro imyanda iva mu misarane igakorwamo Biogaz yifashishwa mu guteka, ndetse no muri iyo myanda hakaba hakurwamo amazi yasukurwa akongera gukoreshwa.

Umuyobozi w’uyu mushinga mu Rwanda Nteziyaremye Fidele, avuga ko bizaba igisubizo mu kurengera ibidukikije.

Ati "ni umushinga ugamije gutunganya amazi yanduye n'imyanda ivuye mu bwiherero tukayikusanyiriza hamwe tukayinyuza mu mashini z'abugenewe ziyitunganya zamara gutunganya imyanda mu gihe cyagenwe tukaba twashobora kubona umusaruro wa biogaz ikoreshwa mu gikoni amazi avuyemo akaba yakongera agakoreshwa nko mu mirimo y'isuku y'ubwiherero mu kigo cy'ishuri, imyanda ivuyemo iba ishobora gukoreshwa nk'ifumbire, aho kugirango dupfushe ubusa tujya guhumanya ikirere ahubwo zambaraga tukongara tukazikoresha".     

Rutagungira Methode, wari uhagarariye WASAC mu karere ka Bugesera avuga ko kuba uyu mushinga wagejejwe muri iki kigo cy’ishuri ari byiza bigiye kubafasha mu kugabanya amazi bakoreshaga.

Ati "ikijyanye n'amazi niba washoboye kubona metero kibe 7 kumunsi wenda hano bakenera metero kibe 50 ayo bakoresha ahita agabanuka nabo hari icyo baba bungutse, byose ni ukubibara tukareba ya gaz ivuyemo na y'amazi bagaruye gukoresha mu bwiherero byose ubikomatanyije ni iyihe nyungu ikigo kibonamo".    

Dushimiyimana Ildephonse, Umuyobozi w’ishuri rya G.S Rilima we avuga ko yishimira iki gikorwa cyashyizwe mu kigo ayobora kikaba kizabafasha kugabanya amafaranga yakoreshwaga bagura inkwi zo gutekera abanyeshuri, ndetse n’abanyeshuri bakaba bahakorera ubushakashatsi kuko biga ibijyanye na siyanse.

Ati "icyo uzadufasha ni ukunganira ibicanwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri hano mu kigo cy'ishuri kuko tugira abana biga bacumbika bakenera ifunguro rya mu gitondo saa sita na nimugoroba, dukenera inkwi zifasha kugirango ibyo kurya bishye amafunguro yose bayabone, uyu mushinga uzadufasha kugirango wunganire ibyo bicanishwa no kugirango nibura bigabanuke amafaranga twatangagaho agabanuke abe yakora ibindi, iriya ntabwo ari biogaz yo kugirango idufashe gucana gusa azadufasha mu mfashanyigisho kuko hano tugira n'ishuri rya siyanse kugirango abana bakorereho ubushakashatsi".   

Gukoresha Biogaz ni kimwe mu bisubizo byo kurengera ibidukikije ndetse no kurinda ibihumanya ikirere ndetse kandi bikaba byafasha mu kubona ifumbire ivuye mu byavuyemo iyo Biogaz ikaba yakoreshwa mu buhinzi.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Bugesera

 Nov 15, 2024 - 08:44