Bugesera: Barasaba kongera ubuso bwuhirwa kuko izuba rituma barumbya

Mu gihe inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi zigaragaza ko mu myaka 30 ishize umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wiyongereye, abatuye mu karere ka Bugesera barasaba leta kubafasha kubona uburyo bwo kuhira kuko kenshi bahinga ariko izuba rigatuma barumbya. Barasaba ko iki cyaza mu by’ingenzi bizitabwaho muri gahunda y’imyaka itanu ya Guverinoma, nyuma y’uko Paul Kagame atorewe kongera kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.

kwamamaza

Mu myaka 30 ishize, leta y’u Rwanda yagiye igaragaza impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse muri gahunda yari igamije kwihutisha iterambere rirambye yo muri 2017 NST1, harimo intego y’uko kugeza muri uyu mwaka wa 2024, umusaruro mbumbe ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wagombaga kwiyongera ukagera kuri miliyari 3,888, uvuye kuri miliyari 2,027 z’amafaranga y’u Rwanda wariho muri 2017. Iyi ntego yagezweho ndetse yararenze, umusaruro mbumbe w’ibikomoka ku buhinzi ugera kuri miliyari 4,425 muri 2023, ndetse bwakomeje kuba imwe mu nkingi zikomeye mu ubukungu bw’igihugu.

Muri gahunda zashyizwemo imbaraga mu kugera kuri iyi ntego, harimo kugeza ku bahinzi imbuto y’indobanure n’ifumbire mva ruganda ku gihe, ndetse na gahunda yo kuhira mu gihe cy’izuba.

Ku birebana no kuhira imyaka, abo mu karere ka Bugesera baravuga ko akarere kabo gakunze kwibasirwa n’izuba rikabatera kurumbya, ariko bagasaba ko muri manda y’imyaka 5 y’umukuru w’igihugu, bazafashwa kwegerezwa uburyo bwo kuhira kuri bose kugira ngo barusheho kuzamura umusaruro, kuko ngo aho bikorwa babona bitanga umusaruro.

Umwe ati "iwacu haba izuba bikuma, baduhaye bya bindi bivomerera byaba ari byiza kuko abavomera mu kibaya bararya".  

Undi ati "turabishaka kugirango tubone imashini zadufasha kuvomerera kubera izuba, imashini zavomerera imyaka kugirango tubone uko tweza, iyo imvura yaguye tubona umusaruro utubutse ariko iyo izuba ryavuye nta musaruro tubona".

Undi nawe ati "dukunda kubura imvura tukarumbya ariko iyo imvura yabonetse tweza ibigori,amasaka n'ibishyimbo, turasaba inkunga bakaduha nk'imashini natwe tukajya duhinga".

Muri aka karere ka Bugesera, ubuso bwose buhingwaho bungana na hegitari 27000, muri bwo, ubuso bwuhirwa bungana na hegitari 7500. Ni mu gihe intego ya NST1 yari ukugera muri 2024 ubuso bwuhirwa bugeze kuri hegitari 102,284, buvuye kuri hegitari 48,508 bwari bugezweho muri 2017. Ni intego yagezweho ku gipimo cya 70% kuko NST1 isize ubuso bwuhirwa mu Rwanda hose ari hegitari 71,585.

Ni mugihe mu migabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi kuri manda umukandida wayo Paul Kagame aheruka gutsindira, biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazajya habaho izamuka rya 8% ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi buri mwaka, ibisaba kurushaho guteza imbere ingamba ziteza imbere uru rwego zirimo no gufasha abahinzi kuhira mu gihe cy’izuba.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jul 22, 2024 - 07:35