
Bishobora kuvamo urupfu cyangwa kanseri: Umuburo ku babika Telephone ahegereye imyanya y'ibanga
Jul 17, 2025 - 11:41
Muri iki gihe isi iri kwihuta mu iterambere hifashishijwe ikoranabuhanga ryazanye ibisubizo byinshi mu bijyanye n’itumanaho. Telephone zitwa smartphones ziri mu bya mbere zikoreshwa cyane n’ingeri zose bamwe bavuga ko bazibuze nta mahoro bagira kuko zamaze kubagira imbata, kandi bakagaragaza ko batazi ingaruka bishobora kubagiraho.
kwamamaza
Ikoranabuhanga ririmo na telephone ngendanwa ryazanye ibisubizo byinshi mu bijyanye n’itumanaho. Telephone zitwa smartphones, ziduhuza n’isi yose dutanga amakuru kandi dukurikira n’ay’abandi, ibyo biri muri bimwe bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe nkuko bivugwa na Dr. Iyamuremye Damascene umuganga muri RBC mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe.
Ati “telephone ni igikoresho ariko igikoresho gishobora gukoreshwa nabi kikakwangiriza ubuzima waba umaze umunota utayibonye hakabaho akantu kakwibutsa gukora kuri telephone ukibagirwa n’ibindi bintu wari urimo, ni ikiyobyabwenge kitari icyo kunyobwa n’abantu. Umuntu akicara akumva telephone irimo irasona mu mufuka kandi atari byo, mu mutwe hawe haba harangije kwangirika kimwe na babandi bagira indoto cyangwa bakumva amajwi atariyo”.
Mu gihe ingo 78.1% nibura zirimo umuntu ufite telephone igendanwa, abenshi ntibazi ingaruka bashobora guhura nazo mugihe bazikoresha nk’igikoresho kibafasha mu buzima bwa burimunsi.
Umwe ati “ntabwo namara umwanya ntayifite, nkibyuka nicyo kintu cyonyine mbanza kureba, ntabwo mbizi ko hari ingaruka byangiraho”.
Igisubizo si ukuyireka, ahubwo ni ugushaka uburyo bwiza bwo kuzikoresha kuko kuyikoresha nabi bigira ingaruka mbi harimo n’uburwayi bwa kanseri ndetse n’urupfu.
Dr. Iyamuremye Damascene akomeza agira ati “telephone yagombye kugira igihe ikoreshwa kubera ko itakagombye gutegeka umuntu cyane cyane iyo ari nijoro, ukaba mu cyumba uraramo kirimo telephone umenye ko iruhande rwawe uzengurutswe n’amareyo kandi akenshi aba areba ubwonko kurenza ibindi”.
“Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kanseri nk’iy’ubwonko aba avuye kuri telephone, kuyimenyereza cyane si byiza kuko ikugira imbata ikakwigarurira ukagera igihe ugira imyitwarire imeze nk’iy’umuntu urwaye mu mutwe. Abantu bagomba kwirinda kurarana na telephone”.
“Hari abantu bayishyira no munsi y’umusego kugirango hatagira umushaka akamubura, muri uko gushyuha ushyushya umutwe igashyushya n’ubwonko, ubwonko bukagenda bugabanuka cyangwa se bwangirika niho usanga abantu benshi bahora bavuga ngo barwaye umutwe udakira”.
Abashakashatsi bamwe bagerageza guhuza kanseri y’ubwonko n’ibyo wagereranya n’amashanyarazi biba muri telephone bikurura amajwi akaza cyangwa se agasohoka muri telephone, bwerekanye ukwiyongera kwa kanseri y’ubwonko n’iy’umutima bagaragaza ko ari ngombwa kwirinda gutwara telephone yegereye ibice by’umubiri bimwe na bimwe inda ku bagore batwite, imyanya y’ibanga y’abagabo cyangwa se y’abagore.
Abanyarwanda barenga 40% bari mu batunze telephone ngendanwa, bafite izigezweho za ‘smartphones’.
Abagerwaho na Internet mu Rwanda bagera kuri 97%. Ni mu gihe ingo 78.1% nibura zirimo umuntu ufite telephone igendanwa, ibi bikaba aribyo bituma inzego z’ubuzima zitanga inama ku mikoreshereze ya telephone, aho umuntu akwiye gukoresha telephpne mu gihe gikwiye igihe kidakwiye ikaba yazimywa cyangwa se igashyirwa kure y’ugutwi kwawe ndetse no ku bice bimwe na bimwe by’umubiri.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


