Bigogwe: Bagowe no gusaza bajya gusaba ubwiherero mu baturanyi

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bageze mu myaka y'izabukuru batuye mu murenge wa Bigogwe, mu mudugudu wa Nyiragafumbere, baravuga ko bagorwa no kujya gutira ubwiherero kuko ubwo bari bahuriyeho bwashaje bugasenyuka. Ubuyobozi bw'akarere ka Nyabihu buvuga ko butari buzi iby' iki kibazo ariko bugiye kwihutira ku kugikemura.

kwamamaza

Mu mudugudu wa Nyagafumbire uherereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe niho hatujwemo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ubwo inzu zabo zari zimaze gitwikwa. Ubu aho batuye higanjemo abamaze kugera mu myaka y'izabukuru. Abo bavuga ko bagorwa no kujya gutira ubwiherero kuko ubwabo bwashaje cyane, ubundi bukagwa.

Baganira n'Isango Star, umwe yagize ati:" cyanakugwaho! Ntureba se ko naha haridutse?"

Undi ati:" byaranze, tujya gutira ubwiherero mu baturage nuko bakabona ko tutishoboye nuko bakaduha. Abamaze gusaza ntuzi ko bakunda guhengekereza nuko bakabaho."

"birahangayikishije cyane, nk'ubu turashaje ni abakecuru, reba nk'uriya wicaye hariya! Ubwo rero ariya mazi arahatembera nuko akajyamo hakuzura. Nk'ubu ngendera ku gakoni, sinkibasha no kugerayo kuko narananiwe, simpashoboye. 

Basaba ko bafashwa kugira ubwiherero kuko ubundi bwaguye kandi namabati yarabusakaye akaba yarashaje cyane, hamwe akavaho.

Umwe ati:" turasaba inzego z'ubuyobozi kugira ngo zidusanurire."

Ku rundi ruhande, hari n'abagaragaza ko iki kibazo cyatewe nuko aya mazu adafite uburyo bwo gufata amazi, bityo imvura yagwa amazi yose agaturiza muri ubwo bwiherero.

Umwe ati:" hari ikizenga cy'amazi ni ikiyaga, imvura yanaguye n'ugerageza kujyayo ntajyayo!"

Undi ati:" hari amazi aturuka ku nzu z'impande zose nuko agahurira ku ma WC yacu, ubwo akuzura ntitubone uko tujya mu bwiherero."

Umuyobozi wakarere ka Nyabihu, MUKANDAYISENGA Antoinette, avuga ko batari bazi ko hari ubwiherero bwasenyutse burundu. Icyakora ngo bagiye kwihutira kureba uko icyo kibazo cyakemuka.

Ati:" navuga ko ntari nkizi. Kuba nta bwiherero buhari, wenda nakeka ko ubwari buhari bufite ikibazo ariko ibyo turaza kugikurikirana. Ndahita mvugana n'ubuyobozi bw'Umurenge, nkuko mubivuga hari hapanzwe umuganda, ibyo ni ibikorwa bitagoye biba bigomba gukorwa bikava mu nzira vuba. "

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, batujwe aha muri uyu mudugudu batishoboye biganjemo abageze mu myaka y-izabukuru. Barimo abari bashatse amabati yo gusana ubwiherero bwabo ariko bakomwa mu nkokora nuko bwamaze kugwa hasi. 

Ibyo byiyongeraho kuba aho bwubatswe hasa no mu kizenga cyamazi, kuko iyo imvura igwa, amazi yose ava mu mudugudu niho yireka.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star -Nyagafumberi mu karere ka Nyabihu.

 Apr 15, 2025 - 14:02