Bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu: RIB iraburira abafite utubari n’amahoteli bacuruza abakobwa bagasambanywa

Mu gihe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko mu Rwanda ntacuruzwa ry’abantu rihakorerwa, hari bamwe bavuga ko mu tubari cyangwa amahoteli hari aho abakobwa bacuruzwa bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina hakishyurwa abakoresha babo nyamara ibi nabyo bigize icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

kwamamaza

Kungukira mu mibonano mpuzabitsina yakozwe n’undi muntu ni kimwe mu bigize icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ibizwi nka (Human Trafficking) nkuko byemezwa na Dr. Murangira B. Thierry umuvugizi wa RIB.

Ati “ukumva ngo uriya muntu afite abantu baza bagasambanywa akishyurwa ariko bo hari igihe baba babona ko ari akazi, ni akazi ko mu kabari ariko hagira n’umukiriya ukwifuje ukaba ugomba kutamusuzugura hanyuma hakishyurwa kanaka”.  

Nubwo avuga ko mu Rwanda bisa nkaho bidahari, abigeze gukora mu kabari na hoteli cyangwa baziranye n’abahakora bavuga ko hari abakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abakiriya bumvikanye n’abakoresha b’abo.

Umwe ati “ukuntu bigenda hashobora kuza umukiriya wimena akaba yabwira umukoresha ati nshaka uriya mukobwa, iyo umukoresha wawe abikubwiye hari igihe uba wumva ko ako kazi kawe ugakeneye bikaba ngombwa ko wemera kubikora”.

Dr. Murangira B.Thierry, asaba buri wese waba uzi aho ibi bikorerwa gutanga amakuru kuko bigize icyaha kandi gikomeye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagaragaje ko mu bantu 297 bakoreweho icuruzwa ry’abantu mu myaka itanu ishize, abagore ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star

 Jun 4, 2025 - 10:52