
Bazi ko kuboneza urubyaro utarabyaraho na rimwe byatuma ubura urubyaro
Oct 2, 2024 - 08:46
Hari ababyeyi bavuga ko bitagakwiye ko umwana w’umukobwa aboneza urubyaro mu gihe atarabyara kuko ngo bazi ko byatera ingaruka zirimo no kubura urubyaro burundu.
kwamamaza
Ubusanzwe kuboneza urubyaro bikorwa hagamijwe kwirinda inda zititeguwe, gusa ubu buryo ntibuvugwaho rumwe ku wabukoresha mu gihe yaba atarigeze abyara, aribyo abaganiriye na Isango Star bavuga ko baziko bigira ingaruka zirimo no kubura urubyaro burundu no gutuma uwakoresheje ubu buryo yishora mu busambanyi.
Umwe ati "ntabwo bikwiye, none niba mbyaye nka 3 nkaba nshaka gushyiramo akaruhuko umwana mbyaye akaba ashaka kubifata ataranabyara urumva atari ikibazo?"
Undi ati "abigiyemo ashobora kuzagenda akura afata ibyo bintu yagera igihe cyo gushaka akabura urubyaro bitewe niyo miti yabaye myinshi yishe nyababyeyi".
Undi nawe ati "akenshi ngo hari igihe atongera kubyara iyo yaboneje urubyaro atarabyara".
Izi ngaruka aba bavuga zirimo no kuba uwakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro butari ubwa gakondo, atazigera ubyara, ngo siko bimeze kuko ingaruka wagira mu gihe waboneje urubyaro zajyana n’uburyo wakoresheje n’uko umubiri wawe wazakiriye.
Murungi R’hilson, umuganga usobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ati "kuba waboneza urubyaro utarabyara nta kibazo bitera mu gihe ukurikiije inama za muganga, uba ufite uburenganzira bwo kujya kwa muganga ukamubwira uti iyi miti ingwa nabi mpindurira gutya akaguhindurira, mu gihe wakoresheje umunti nkuko muganga yabigutegetse cyangwa se yawuguhaye, kubura urubyaro nubundi uba uzarubura cyangwa se usanzwe ufite ikibazo ariko ni nabyiza mu gihe uri kuboneza urubyaro waba uri umukobwa utarashaka, waba warashatse kujya gukoresha ibizami kwa muganga bakakurebera ko nta kibazo biteye, ibyo biragufasha".
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima (OMS) rivuga ko imiti yo kuboneza urubyaro yakoreshwa n’uwo ariwe wese yaba yarabyaye cyangwa atarabyara kandi ngo ntimugireho ingaruka.
Ni mu gihe bisanzwe bizwi ko igihe cyose wafata imiti untandikiwe na muganga cyangwa nayo ukayifata nabi ntaho wahungira ingaruka zayo.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


