
Kigali: Barinubira bamwe mu bashoferi batendeka mu modoka rusange
Nov 7, 2024 - 11:27
Bamwe mubakoresha imodoka rusange mu mujyi wa Kigali barinubira umubyigano uturuka ku gutendeka kwa bamwe mu batwara izi modoka bahimba shirumuteto, bavuga ko bibakururira ibibazo birimo ubujura n’ibindi.
kwamamaza
Mu mujyi wa Kigali hari imodoka ziri mu ngano zinyuranye zagenewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko inini muri zo zitwara abantu bamwe bicaye abandi bahagaze.
Bamwe mu bagenda muri izi modoka bavuga ko abashoferi bazo babyuririraho bakarenza umubare w’abemerewe kuzigendamo ibizwi nko gutendeka, bigakurura umubyigano uviramo bamwe kwibwa utwabo n’ibindi bibazo, bagasaba inzego bireba kugenzura izi modoka.
Umwe ati "hari umwana dukorana bamutwariyemo telefone avuye Nyabugogo, usanga abantu baba babapakiye bameze nk'ibijumba cyangwa ibishyimbo, waba wiyambariye n'agasandari umuntu akagukandagira ukumva urwara ruvuyemo".
Undi ati "bashyiramo abantu benshi barengeje umubare ku buryo n'umuntu ashobora guhera umwuka, biba bibangamye iyo ufite umwana haba harimo ubushyuhe bwinshi, bashyiraho umubare ntarengwa bakabikurikirana bakabyitaho kuko mbona batabyitaho".
Gahonzire Wellars, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali avuga ko hari amategeko ahana uwagaragaye yarengeje umubare uteganywa, bityo ko bagiye guhagurukira kugenzura izi modoka.
Ati "gutendeka ntabwo byemewe kuko imodoka ifite umubare w'abantu igomba gutwara ntarengwa ari nabo baba bafitiwe n'ubwishingizi, Yutong ntabwo yemerewe kurenza abantu 70 yaba abicaye n'abahagaze, iyo tugufashe watendetse turaguhana kuko hari amategeko abigenga, umubare w'abantu warengejeho hari amande ucibwa agenwa n'itegeko ntabwo byemewe, icyo dusaba abaturage ni ukuduha amakuru, tugiye gukaza ibikorwa byo kuzihagarika no kuzifata tube twanabara turebe umubare w'abantu barimo nidusanga yarengeje tumuhane".
Ubusanzwe imodoka za bisi nini zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, zagenewe gutwara abantu 70 barimo 30 bagenda bicaye na 40 bagenda bahagaze hiyongereyeho n’uyitwara, mu gihe hari aho usanga abagenzi bashobora kugera no muri 80.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


