Barifuza ko imodoka zashaje zajya zikorwamo ibindi bikoresho

Mu gihe mu Rwanda imibare igaragaza ko abatumiza n’abatunze imodoka barushaho kwiyongera hari abavuga ko iyo zimaze gusaza zitagikoreshwa usanga zaraparitswe ahantu hatandukanye bigateza umwanda, ndetse ko ibyo binashobora guteza ibindi bibazo birimo iby’umutekano mucye, aho basaba inzego zibishinzwe ko izo modoka zajya zijyanwa mu nganda zikaba zatunganywa zikaba zavamo ibindi bikoresho bitandukanye bikenerwa umunsi k’umunsi.

kwamamaza

Uko imyaka igenda yiyongera ni nako Abanyarwanda batunze imodoka barushaho kwiyongera kurusha uko byahoze mbere, ari nako hari abavuga ko uko mu Rwanda hakomeza kwinjizwa ibinyabiziga byinshi nk’imodoka moto n’ibindi ariko bigeraho bigasaza umurimo wabyo ukaba urarangiye, hanyuma ba nyirabyo bakabita aho babonye ku mihanda mu bisambu cyangwa se mu magaraje runaka.

Bakavuga ko hari aho usanga biteje umwanda, ndetse bikaba byanaba inkomoko y’umutekano mucye kuko biba nta nyirabyo bifite.

Umwe ati "imodoka zirahari nyinshi cyane, ubona ziteje umwanda kandi bitakagombye kuba bimeze gutyo". 

Undi ati "hari igihe umuntu ashobora kunywa inzoga agasinda ugasanga aje kuryama aho muri iyo modoka iparitse aho yarangiritse ugasanga bamugiriye nabi". 

Ku rundi ruhande ariko banasaba ko hashyirwaho ahantu habugenewe hashobora kubitunganya bikaba byabyazwa umusaruro mu bundi buryo aho kwangirikira aho.

Umwe ati "byajyanwa nka hariya mu nganda zindi zicura ibyuma bakaba bakuramo ibindi byuma, bikabyazwa umusaruro mu bindi byuma biba bikenewe". 

Kuri iki kibazo Dr. Jimmy Gasore Minisitiri w’ibikorwaremezo, avuga ko koko ibyo bikwiye ko hashyirwaho uburyo bwo kubyaza umusaruro ibinyabiziga byashaje bitagikora ariko ko bucye bucye ubushobozi buzagenda bukusanywa.

Ati "ubusanzwe ibinyabiziga bishaje na moto ntabwo dufite neza uburyo bw'aho bijya, hari ibijya gukorwamo ibyuma aho babishongesha ibishobora gushonga, kubera ko nta mpinduka iba mu gihiriri bizaguma gutyo kugeza igihe tuzagira n'ubushobozi bwo gutekereza ngo ubusanzwe mu guhigu ikinyabiziga gishaje gikoreshwa iki, tukagira nk'isantere ibyakira ikabivanamo ibifite akamaro, birakwiye gutekerezwaho".       

Imibare yatangajwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) y’umwaka wa 2024, igaragaza ko mu Rwanda habarurwa imodoka zisaga 360.000 umwaka wa 2023 warangiye mu Rwanda habarurwa imodoka zanditswe 330.166 zivuye ku 297.987 zabarurwaga kugeza mu mpera z’umwaka wa 2022, bigaragaza ko buri mwaka hinjira inshya zirenga 30.000 ibyo bikaba bizana n’imbogamizi zabyo, kuko hakenerwa kwagura no kubaka imihanda mishya ijyanye n’igihe ari nako hafatwa ingamba zo kubungabunga ibidukikije.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 19, 2025 - 09:02