
Bari barayogoje abaturage i Kayonza na Gatsibo, bakabikora bambaye impuzankano z'abanyerondo
Jun 12, 2025 - 10:24
Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba yeretse itangazamakuru itsinda ry’abajura bakoraga ubujura mu turere twa Kayonza na Gatsibo, aho bashikuzaga abantu ibyabo ndetse bakamena amaduka bakiba ibicuruzwa bitandukanye ariko bakabikora bambaye impuzankano z’abanyerondo.
kwamamaza
Aba bakekwaho ubujura bari barayogoje abaturage b'i Kayonza na Gatsibo ni batanu barimo batatu bo mu muryango umwe, na babiri b'abaturanyi. Aba bategaga abantu bakabashikuza ibyabo nimugoroba ndetse bakanamena amaduka bagatwara ibirimo.
Ibyo ngo babikoraga bambaye impuzankano z'abanyerondo, bitwaje imifuka yuzuye amabuye yo gutera abantu bashatse ku bitambika mu bikorwa byabo by'ubujura.

SP Twizeyimana Hamdun, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Iburasirazuba ati "bari bafite ibikorwa byo gutega abantu bakabambura, bavuga ko bamaze kubikora inshuro zigera muri 5, ibi bikorwa byose babikoraga biyoberanyije bambaye impuzankano z'abanyerondo ndetse bafite n'intwaro gakondo, bafatiwe muri ibi bikorwa, tugiye kubashyikiriza ubugenzacyaha bakurikiranwe n'amategeko".
Bamwe mu baturage bo mu ntara y'Iburasirazuba, bavuga ko ubujura bukabije mu bice bimwe na bimwe ku buryo hari n'abatwarwaga ibyabo bakanicwa, bityo ngo igikorwa cyo gufata abajuru nk'aba bagashyirwa ku karubanda, ni ingenzi kuko bituma n'abafite uwo mutima babicikaho.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun akomeza yihaniza abantu bose bakora ubujura ko inzego z'umutekano zitazabihanganira.
Ati "turakangurira abijandika mu bikorwa binyuranyije n'amategeko ko bakwiye kubireka, amategeko arahari kandi afite ibihano bihambaye, Polisi turahari ntabwo tuzabihanganira n'umunsi n'umwe, ahubwo nibayoboke gushaka imirimo".

Abakekwaho ubujura beretswe itangazamakuru ni Batanu uwa Gatandatu yatorokeye muri Uganda. Bimwe mu byo bibye harimo Telefone umunani bibye i Kiramuruzi, bamena iduka i Gahini bibamo telephone 150, bibye Telefone 500 na miliyoni 3 z'amanyarwanda mu iduka rya Hirwa ndetse baniba kuri MTN Center Kayonza miliyoni umunani, n'izindi icumi zari mu mutamenwa ariko wabananiye kuwumena bawujugunya mu muhanda.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


